Luka 6:27, 28 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 27 “Ariko mwebwe munteze amatwi ndababwira nti: ‘mukomeze gukunda abanzi banyu, mugirire neza ababanga,+ 28 musabire umugisha ababifuriza ibibi, kandi musenge musabira ababatuka.+ Ibyakozwe 7:60 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 60 Hanyuma arapfukama arangurura ijwi aravuga ati: “Yehova, iki cyaha ntukibabareho.”+ Amaze kuvuga atyo, arapfa. Abaroma 12:14 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 14 Mukomeze gusabira umugisha ababatoteza.+ Mujye mubasabira umugisha aho kubifuriza ibibi.+
27 “Ariko mwebwe munteze amatwi ndababwira nti: ‘mukomeze gukunda abanzi banyu, mugirire neza ababanga,+ 28 musabire umugisha ababifuriza ibibi, kandi musenge musabira ababatuka.+
60 Hanyuma arapfukama arangurura ijwi aravuga ati: “Yehova, iki cyaha ntukibabareho.”+ Amaze kuvuga atyo, arapfa.