Komeza Kugenda Ugira Amajyambere mu Kamenyero Watoye Karangwamo Gahunda
1 Intumwa Pawulo yakundaga mu buryo bwihariye abagize itorero ry’i Filipi, iryo yari yarashinze. Yabashimiye ibintu by’umubiri batanganye ubuntu maze abavugaho kuba urugero rwiza.—2 Kor 8:1-6.
2 Urukundo rwimbitse ni rwo rwatumye Pawulo ashishikarira kwandikira Abafilipi. Igitabo Insight, Umubumbe wa 2, ku ipaji ya 631, kivuga ko “muri urwo rwandiko rwose, [Pawulo] yateye inkunga itorero ry’Abafilipi kugira ngo rikomeze kurangwaho ingeso nziza—rigwiza ubushishozi bwinshi kandi rigundira Ijambo ry’ubugingo, kwizera gukomeye cyane hamwe no kwiringira ingororano yasezeranijwe.” Barwakiranye ibyishimo, bityo bakomeza umurunga w’urukundo hagati yabo n’iyo ntumwa. Muri iki gihe, ayo magambo ya Pawulo afite ubusobanuro bwa bwite kuri twe, kuko atuma tugira impamvu nziza zo gutekereza ku nama ye yuje ubugwaneza tubyitondeye, cyane cyane ivugwa mu Bafilipi 3:15-17.
3 Gukura mu Bitekerezo Ni Iby’Ingenzi: Mu Bafilipi 3:15, Pawulo yanditse ari umugabo w’inararibonye mu gihe cy’imyaka myinshi. Yari azi amajyambere yo mu buryo bw’umwuka Abafilipi bari bafite, bityo abagira inama nk’Abakristo bakuze bafite imitekerereze ikwiriye. Igihe cyose imitekerereze yabo yari kuba irangwamo kwicisha bugufi hamwe no gushimira nk’uko Yesu yabigaragaje, bari gukomeza ‘kutabaho umugayo n’uburyarya, bakaba abana b’Imana batagira inenge, berekana [“bagundira,” MN] ijambo ry’ubugingo’ (Fili 2:15, 16). Mu gihe dusoma amagambo ya Pawulo, tugomba kumva ko ari twe arimo abwira. Bityo rero, tukaba twifuza cyane kugira imitekerereze nk’iya Yesu, no kugaragaza ugushimira mu bwiyoroshye ku bw’igikundiro dufite. Dukomeza gutakambira Yehova mu isengesho, tumusaba ubufasha muri ibyo hamwe no mu bindi bintu.—Fili 4:6, 7.
4 Nk’uko mu Bafilipi 3:16 habyerekana, twese tugomba kwihatira kugira amajyambere. Ijambo “amajyambere” risobanura “gutera imbere, kujya imbere.” Abantu bagira amajyambere “bashishikazwa n’ibitekerezo bishya, ibyagezweho n’ubushakashatsi, cyangwa uburyo bushya.” Pawulo yashakaga ko Abafilipi basobanukirwa ko Ubukristo budasobanura kuguma ahantu hamwe nta gutera imbere, kandi ko ababushyigikiye na bo bagomba gukomeza kujya mbere. Umutima wabo wo kugira amajyambere ugomba kugaragazwa no kuba biteguye kwisuzuma ubwabo, kugira ngo bamenye aho bafite intege nke, kandi bagashaka uburyo bwo gukora byinshi kurushaho, cyangwa bwo kurushaho kunoza ibyo bakora. Muri iki gihe, umuteguro wa Yehova wo ku isi urakomeza kugenda ugira amajyambere, wagura buri gihe imikorere yawo no kurushaho gusobanukirwa Ijambo ry’Imana. Buri wese muri twe agomba gukomeza kugendana na wo, abonera inyungu mu byo ugezeho byose kandi akifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wawo.
5 Amajyambere Asaba Akamenyero Karangwamo Gahunda: Pawulo yakomeje atera abavandimwe be inkunga yo ‘gukomeza kugenda bakurikiza gahunda muri ako kamenyero batoye’ (Fili 3:16, MN). Kuba abantu bagira gahunda bidusaba gushyira abantu cyangwa ibintu bifitanye isano mu myanya ibikwiriye, no kugira ingeso nziza. Abakristo b’i Filipi bishyiraga mu mwanya ubakwiriye, bagakomeza kuba hafi y’umuteguro wa Yehova kandi bakabana. Imibereho yabo yayoborwaga n’amategeko y’urukundo (Yoh 15:17; Fili 2:1, 2). Pawulo yabateye inkunga kugira ngo ‘ingeso zabo zimere nk’uko bikwiriye ubutumwa bwiza’ (Fili 1:27). Muri iki gihe na bwo, kugira gahunda n’ingeso nziza ni iby’ingenzi ku Bakristo.
6 Akamenyero ni imikorere imenyerewe gukurikizwa kuri gahunda yashyizweho. Bityo, ikaba ifitanye isano ya bugufi cyane n’uburyo bumenyerewe bwo gukora ibintu. Gutora akamenyero bishobora kutugirira akamaro kubera ko bitaba ngombwa ko buri gihe tubanza kumara umwanya dutekereza ku kuntu turi bubigenze dufata umwanzuro ku byerekeye intambwe ikurikiraho—kubera ko tuba twaramaze kwishyiriraho urugero runaka dukurikiza dusunitswe n’akamenyero.
7 Akamenyero twatoye mu bya gitewokarasi karangwamo gahunda, gakubiyemo imihango n’imigenzo y’Imana ihesha agakiza, kandi ibonerwamo inyungu—igamije kutwubaka ubwacu mu buryo bw’umwuka, gufasha abandi, kandi, bishobotse, gukora byinshi kurushaho mu murimo wa Yehova. Kugera kuri izo ntego bisaba gushyiraho kandi ugahorana akamenyero watoye karimo icyigisho cya bwite, kujya mu materaniro ubutadohoka, no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza.
8 Ibintu by’Ingenzi Bikubiye mu Kamenyero Watoye Karangwamo Gahunda: Ikintu kimwe cy’ingenzi, ni “ubumenyi nyakuri n’ubushishozi bwuzuye” (Fili 1:9, MN). Icyigisho cya bwite gituma ukwizera kwacu kurushaho gushinga imizi, kigatuma turushaho gufatana uburemere ukuri, kandi kikadushishikariza gukora imirimo myiza. Icyakora, bamwe basanze bigoye gutora akamenyero gahamye mu kwiyigisha kwabo. Imwe mu mpamvu z’ingenzi zitangwa, ni iyo kubura igihe.
9 Gutsindagiriza ibihereranye n’inyungu zibonerwa mu gusoma Bibiliya buri munsi, ntibishobora kugera igihe umuntu yavuga ko birenze urugero. Inyigisho zayo zose zigira “umumaro” mu buryo bwose (2 Tim 3:16, 17). Ni gute dushobora kubona igihe cyagenerwa icyigisho cya Bibiliya mu kamenyero twatoye mu mibereho yacu ya buri munsi? Bamwe babonye ko bashobora kubyuka hakiri kare cyane bagafata iminota mike buri gitondo, igihe mu bwenge bwabo haba hiteguye gufata. Abandi banogerwa no gufata iminota mike yo gusoma nijoro mbere yo kujya kuryama. Abagore birirwa mu rugo bashobora guteganya igihe gito nyuma ya saa sita mbere y’uko abandi bagera imuhira bavuye ku kazi cyangwa ku ishuri. Uretse gusoma Bibiliya buri gihe, bamwe bagiye bashyira mu kamenyero k’icyigisho ka buri cyumweru, gusoma igitabo Prédicateurs (Ababwiriza).
10 Mu gihe dutoye akamenyero gashya, birashoboka ko habaho kugongana n’ibyo twari dusanzwe tumenyereye. Mbere y’aho, dushobora kuba twari dufite ingeso yo kureka ibikorwa bitari ngombwa bikadutwara igihe. Kureka akamenyero nk’ako ntibyoroshye. Nta muntu n’umwe uzaza kudutegeka gutora akamenyero runaka mu kwiyigisha; nta n’ubwo kandi tuzasabwa gutanga raporo y’ibyo dukora mu bihereranye n’ibyo. Guhorana akamenyero gahamye twatoye mu kwiyigisha, ahanini bishingiye ku kuntu twita ku ‘bintu by’ingenzi kuruta ibindi’ no ku kuba twiteguye gucungura “igihe gikwiriye” kugira ngo tubiboneremo inyungu.—Fili 1:10, MN; Ef 5:16, MN.
11 Amateraniro ya Gikristo agira uruhare rw’ingenzi mu majyambere yacu yo mu buryo bw’umwuka, aduha inyigisho n’inkunga dukeneye. Ku bw’ibyo, guterana amateraniro ni ikindi gice cy’ingenzi cy’akamenyero twatoye karangwamo gahunda. Pawulo yatsindagirije akamaro kayo. Nta bwo [guterana amateraniro ya Gikristo] ari amahitamo umuntu agira ashingiye ku byo yumva bimunogeye.—Heb 10:24, 25.
12 Ni gute kugira gahunda bishobora kugaragazwa mu gihe dukora porogaramu ya buri cyumweru? Bamwe bateganya ibihe byihariye byo kwita ku bintu bya bwite, hanyuma ugasanga bagerageza guhagika amateraniro mu myanya iyo ari yo yose isigaye, icyakora akaba atari uko byagombye kumera. Amateraniro yacu ya buri cyumweru agomba gushyirwa mu mwanya wa mbere, na ho ibyo bikorwa bindi akaba ari byo biteganyirizwa igihe gisigaye.
13 Guterana amateraniro ubutadohoka bisaba kugira gahunda nziza n’ubufatanye hagati y’abagize umuryango. Hafi ya twese, tugira porogaramu y’icyumweru itagira uruhumekero, bityo akenshi ugasanga dusiganwa n’igihe. Ibyo bishaka kuvuga ko niba bishoboka, ku minsi y’amateraniro, ibyo kurya bigomba guteganywa kugaburwa hakiri kare bihagije ku buryo abagize umuryango babona igihe gihagije cyo kurya, kwitegura no kugera ku materaniro mbere y’uko atangira. Kugira ngo ibyo bigerweho, abagize umuryango bashobora kunganirana mu buryo butandukanye.
14 Kubwiriza ubudacogora ni iby’ingenzi niba dushaka gukomeza kugenda tugira amajyambere mu kamanyero twatoye karangwamo gahunda. Twese tuzi neza inshingano ikomeye dufite yo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami. Iyo nshingano ni yo ituma tuba Abahamya ba Yehova (Yes 43:10). Ubwo uwo ari wo murimo wihutirwa cyane kandi ubonerwamo inyungu nyinshi kurusha iyindi yose ikorwa muri iki gihe, nta mpamvu n’imwe ikwiriye yaboneka yatuma dushobora kuwubona nk’aho ari kimwe mu bikorwa bigize akamenyero twatoye twakora bitugwiririye. Pawulo yatanze inama igira iti “nuko tujye dutambira Imana iteka igitambo cy’ishimwe, ni cyo mbuto z’iminwa ihimbaza izina ryayo.”—Heb 13:15.
15 Mu gihe dukora gahunda y’ibikorwa byacu bya buri cyumweru, twagombye guteganya ibihe byihariye bigenewe umurimo wo kubwiriza. Birashoboka ko itorero ryaba rifite amateraniro y’umurimo ateganyijwe incuro nyinshi buri cyumweru, bityo ibyo bikaba ari nta kindi bidusaba uretse guhitamo ayo dushobora kwifatanyamo gusa. Byaba byiza kwifatanya muri buri gice cy’umurimo, nko gukora umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu twitwaje amagazeti n’ibindi bitabo, gusubira gusura, no kuyobora ibyigisho bya Bibiliya. Ndetse, dushobora no guteganya mbere y’igihe gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho twitwaza ibitabo, no kuba twiteguye gukoresha umwanya ubonetse mu gutangiza ibiganiro. Ubwo ubusanzwe dukunda kujyana n’abandi, tugomba kubabaza porogaramu yabo kugira ngo dushobore gukora gahunda izaba itunogeye twese.
16 Akamenyero twatoye mu kubwiriza kagomba gukomeza, kabone n’ubwo mu ifasi yacu haba harimo abantu batatwitaho. Tuzi mbere y’igihe ko abazitabira ibyo tubabwira ari bake (Mat 13:15; 24:9). Ezekiyeli yatumwe kubwiriza abantu ‘basuzuguraga, bagashira isoni kandi barinangiye imitima.’ Yehova yasezeranije Ezekiyeli kumufasha atuma ‘uruhanga rwe rukomera ngo ruhangare impanga zabo,’ rukamera “nk’intosho [“diyama,” MN] rurusha isarabwayi” (Ezek 2:3, 4; 3:7-9). Bityo rero, gutora akamenyero mu gukora umurimo ubudacogora bisaba kwihangana.
17 Ingero Nziza zo Kwiganwa: Benshi muri twe bakora neza kurushaho umurimo wo kubwiriza mu gihe habonetse umuntu wo kubayobora. Pawulo hamwe na bagenzi be batanze urugero rwiza, kandi yanagiriye abandi inama yo kugera ikirenge mu cye (Fili 3:17). Akamenyero yari yaratoye kari gakubiyemo ibintu byose bya ngombwa kugira ngo akomeze kugira imbaraga zo mu buryo bw’umwuka.
18 Natwe muri iki gihe, dufite imigisha yo kugira ingero nziza. Mu Baheburayo 13:7, Pawulo yatanze inama agira ati “mwibuke ababayoboraga kera, . . . Muzirikane iherezo ry’ingeso zabo, mwigane kwizera kwabo.” Nta gushidikanya, Kristo ni we Cyitegererezo cyacu, ariko dushobora no kwigana ukwizera kugaragazwa n’abatuyobora. Kimwe na Pawulo, abasaza bagomba kuzirikana akamaro ko kubera abandi ingero nziza. N’ubwo imimerere yabo bwite ishobora gutandukana, buri wese agomba gushobora kwerekana ko akomeza akamenyero yatoye ashyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere. Ndetse n’ubwo baba bafite inshingano z’umubiri n’iz’umuryango, abasaza bagomba kuba bafite akamenyero keza batoye mu cyigisho cya bwite, guterana amateraniro, no mu gufata iya mbere mu murimo wo kubwiriza. Mu gihe abasaza bagaragaza ko ‘bategeka neza abo mu ngo zabo,’ abo mu itorero bose bazaterwa inkunga yo gukomeza kugenda bagira amajyambere mu kamenyero batoye karangwamo gahunda.—1 Tim 3:4, 5.
19 Intego z’Uyu Mwaka w’Umurimo: Iki ni cyo gihe gikwiriye cyo gusuzuma akamenyero ka bwite twatoye. Kongera gusuzuma ibyo twakoze mu mwaka ushize bitwereka iki? Mbese, dushobora gukomeza, cyangwa se wenda tukaba twarenza urugero twagezagaho mu murimo? Dushobora kuba twaragiye turushaho kwimbika cyane mu cyigisho cyacu cya bwite. Dushobora kuba twararushijeho guterana neza amateraniro ubutadohoka, cyangwa se tukaba twaraguye umurimo wacu wo kubwiriza dukora ubapayiniya bw’ubafasha. Wenda se dushobora kuvuga ibikorwa byihariye byo kugira neza kwa Gikristo twakoze tugirira abandi mu itorero ryacu cyangwa mu muryango. Niba ari ko bimeze, dushobora kwishimira ko twagiye tugenda mu buryo bunezeza Imana, kandi tukaba dufite impamvu nziza zo ‘kuba twakomeza kubikora mu buryo bwuzuye kurushaho.’—1 Tes 4:1, MN.
20 Bite se mu gihe akamenyero twatoye kaba gasa n’aho kadahamye cyangwa katarangwamo gahunda? Ni gute ibyo byaba byaratugizeho ingaruka mu buryo bw’umwuka? Mbese, amajyambere yacu yaba yaradindijwe n’impamvu runaka? Kugira amajyambere bitangirana no gusaba Yehova ubufasha (Fili 4:6, 13). Suzumira hamwe n’abagize umuryango wawe bose ibyo ukeneye, bityo ubasabe kugutera inkunga mu kugira icyo uhindura kuri bimwe mu bigize akamenyero watoye. Niba ufite ingorane, saba abasaza baguhe ubufasha. Nidushyiraho umwete cyane, kandi tukitabira ubuyobozi bwa Yehova, dushobora kwiringira tudashidikanya ko tuzirinda ‘kuba abanyabute cyangwa ingumba.’—2 Pet 1:5-8.
21 Kugendera mu kamenyero watoye karangwamo gahunda, biyobora ku migisha ituma imihati yawe itaba imfabusa. Mu gihe uzaba wiyemeje kugenda ugira amajyambere mu kamenyero watoye karangwamo gahunda, ‘ku by’umwete, ntukabe icyangwe. Uhirimbane mu mutima, ukorera Umwami wacu’ (Rom 12:11).—Niba ushaka gusuzuma iyi ngingo mu buryo burambuye kurushaho, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ugushyingo 1985, ku mapaji ya 27-31 (mu Giswayire).