Amakuru ya Gitewokarasi
Boliviya: Ishami ryatanze raporo y’ukwiyongera gushya kw’ababwiriza 9.588 mu Ukwakira. Nanone kandi, habaye ukwiyongera gushya mu byigisho bya Bibiliya byo mu ngo, mu gusubira gusura, mu babwiriza b’itorero, no mu bapayiniya b’igihe cyose. Ababwiriza b’itorero bagize mwayene y’amasaha 14 mu murimo wo kubwiriza kuri buri mubwiriza.
Ubuhindi: Mu Ukwakira, ukwiyongera gushya kw’ababwiriza 13.217 kwagezweho. Ibyo byari bihwanye n’ukwiyongera kwa gatatu kwikurikiranyije.
Kenya: Amazu y’Ubwami yatashywe: Nairobi Githurai, ku itariki ya 11 Mutarama 1994, hateraniye abantu 290. Banana Hill, ku itariki ya 29 Mutarama 1994, hari abantu 248.
Lituwaniya: Raporo y’Ukwakira igaragaza ukwiyongera gushya kw’ababwiriza 871, ni ukuvuga ukwiyongera guhwanye na 39 ku ijana kurenza Ukwakira 1992.