Igice cya 22
Ubulyo bwo Kumenya Idini Ly’Ukuli
1. Ni nde wakulikizaga idini ly’ukuli mu kinyejana cya mbere?
NTABWO bigoye na busa kumenya abakulikizaga idini ly’ukuli mu kinyejana cya mbere. Bali abigishwa ba Kristo. Bose bali mu muteguro umwe wa Gikristo w’icyo gihe. Ni nde uyu munsi ukulikiza idini ly’ukuli.
2. Ni gute wamenya abakulikiza idini ly’ukuli?
2 Yesu yaravuze ati: “Muzabamenyera ku mbuto zabo: . . . Igiti cyiza cyose cyer’ imbuto nziza, aliko igiti kibi cyose cyera imbuto mbi . . . Abo bantu muzabamenyera ku mbuto zabo.” (Matayo 7:16, 20) Ni izihe mbuto nziza abasenga Imana by’ukuli bagomba kwera? Bali bakwiye kuba bakora iki?
KWEZWA KW’IZINA LY’IMANA
3, 4. (a) Ni iki Yesu yabanje gusaba mu isengesho lye ntangarugero? (b) Ni gute Yesu yejeje izina ly’Imana?
3 Abasenga Imana by’ukuli bakulikiza isengesho ntangarugero Yesu yigishije abigishwa be. Litangira litya: “Data wa twes’ uri mw ijuru, izina ryawe ryubahwe!” Ubundi busobanuro buravuga ngo: “Kwera kw’izina lyawe kwemerwe.” (Matayo 6:9, Le Nouveau Testament en français courant) Kweza izina ly’ Imana bivuga iki? Yesu yejeje ilyo zina ate?
4 Mu isengesho yatuye Se Yesu yaravuze ati: “Abo wampaye mw isi nabamenyesheje, izina ryawe.” (Yohana 17:6) Yego, Yesu yamenyesheje bose izina ly’Imana, ali lyo Yehova. Ntiyaretse gukoresha ilyo zina. Yali azi ko umugambi w’ Imana ali uko izina lyayo likuzwa ku isi hose; ni cyo cyatumye Yesu atanga urugero mu kwamamaza no kweza ilyo zina.—Yohana 12:28; Yesaya 12:4, 5.
5. (a) Ni gute itorero lya Gikristo lishingiye ku izina ly’Imana? (b) Tugomba gukora iki ngo tubone agakiza?
5 Bibiliya yerekana ko kubaho byonyine by’itorero lya Gikristo ly’ukuli bishingiye ku izina ly’Imana. Intumwa Petero yavuze ko Imana “yatangiye kugenderer’ abanyamahanga kubatoranyamw’ ubwoko bwo kubah’ izina ryayo.” (Ibyakozwe 15:14) Bityo, ubwoko bw’Imana bugomba kweza izina lyayo no kulimenyesha ku isi hose. Mu by’ukuli, agakiza gashingiye ku kumenya ilyo zina, kuko, dukulikije Bibiliya, “umuntu wese wambaza izina lya Yehova azakizwa.”—Abaroma 10:13, 14.
6. (a) Mbese, amatorero muli rusange yeza izina ly’Imana? (b) Mbese, hali limwe lihamya izina ly’Imana?
6 Ni nde, uyu munsi, weza izina ly’Imana akanalimenyekanisha ku isi hose? Amatorero menshi yilinda gukoresha izina lya Yehova. Amwe ndetse yagize ubwo alivana muli Bibiliya zabo. Uramutse ubwiye kenshi Yehova abaturanyi bawe, bagushyira mu lihe dini? Haliho ubwoko bumwe busa bugaragalira mu gukulikiza urugero rwa Yesu kuli iyo ngingo. Intego yabwo mu buzima ni ugukorera Imana no guhamya izina lyayo, nk’uko Yesu yabigenje. Ni cyo cyatumye ubwo bwoko bufata izina lya Bibiliya ly’ “Abahamya ba Yehova.”—Yesaya 43:10-12.
GUTANGAZA UBWAMI BW’IMANA
7. Yesu yerekanye ate akamaro k’Ubwami bw’Imana?
7 Mu isengesho lye ntangarugero yatsindagilije kandi akamaro k’Ubwami bw’Imana. Yabwiye abantu gusaba ngo: “Ubwami bwawe buze!” (Matayo 6:l0) Buli gihe, Yesu yatsindagilije Ubwami ko ali bwo bwonyine buzakuliraho abantu ibibabazo byabo. Intumwa ze na we babwilije Ubwami ‘bava mu birorero bajya mu bindi n’inzu ku nzu.’ (Luka 8:1; Ibyakozwe 20.20)
8. Dukulikije Yesu, ni ubuhe butumwa bw’ingenzi bwigishwa n’abigishwa be b’ukuli mu “minsi y’imperuka”?
8 Naho none, ni iyihe nyigisho y’ingenzi y’umuteguro w’Imana? Mu buhanuzi bwe bwerekeye “iminsi y’imperuka” Yesu yaravuze ati: ‘Ubu butumwa bgiza by’ubgami buzigishwa kw’isi yose, ngo bub’ubuhamya bgo guhamiliza amahanga yose; nibgo imperuka izaherako ize.’ (Matayo 24:14) Bityo, Ubwami ni bwo ubwo butumwa bw’ingenzi.
9. Ni nde uyu munsi wigisha ubutumwa bw’Ubwami?
9 Iyo umuntu aje ku rugi rwawe kukubwira Ubwami bw’Imana ko ali byo byilingiro rukumbi by’abantu, uwo mushyitsi wamwita uwo mu lihe dini? Uretse Abahamya ba Yehova, ni nde wundi wakubwiye iby’Ubwami bw’Imana? Abo mu yandi madini akenshi ntibanazi Ubwami bw’Imana icyo ali cyo. Nyamara aliko, ubutegetsi bw’Imana bugomba kunyeganyeza isi. Umuhanuzi Danieli yahanuye ko ubwo Bwami “buzamenagura kandi bukazavanaho ubundi butegetsi bwose maze bwo bwonyine bukazategeka isi.”—Danieli 2:44, MN.
KUBAHA IJAMBO LY’IMANA
10. Yesu yagaragaje ate icyubahiro afitiye Ijambo ly’Imana?
10 Ikindi kimenyetso kigaragaza abakulikiza idini ly’ukuli ni uko bafata Bibiliya. Igihe cyose Yesu yerekanye icyubahiro cyinshi cy’Ibyanditswe. Inshuro nyinshi yasubiye mu byo Bibiliya ivuga agaragaza ko ali byo nyakuli. (Matayo 4:4, 7, 10; 19:4-6) Yagaragaje nanone ukuntu yubahaga Bibiliya akulikiza amabwiliza yayo. Aho kunnyega Bibiliya, Yesu yacyashye abantu bali bafite inyigisho zidahuza na yo bakagerageza kuyihindura ubusa bakoresheje inyigisho zabo bwite.—Mariko 7:9-13.
11. Akenshi Amatorero yifata ate ku Ijambo ly’Imana?
11 Naho se Amatorero ya Kristendomu, mbese, agaragaliza Bibiliya icyubahiro cyinshi? Abakuru babo benshi ntibemera inkuru za Bibiliya zerekeye icyaha cy’Adamu, zerekeye umwuzure, n’ibindi. Bihandagaza bavuga ko umuntu atali ikiremwa mbonera cy’Imana, ahubwo ava mu iyogabihe (évolution). Mbese, ni nk’uko batera inkunga kubaha Ijambo ly’Imana? Bamwe muli bo bumva ko kulyamana kw’abatashakanye bagahuza imibili atali bibi, ndetse ko guhuza imibili kw’ibitsina bihuje no gushaka abagore benshi bishobora kugaragara ko bikwiye. Mbese, batera inkunga batyo abantu gufata Bibiliya ho umuyobozi? Oya, ntibakulikiza urugero rw’ Umwana w’Imana n’urw’intumwa ze.—Matayo 15:18, 19; Abaroma 1:24-27.
12. (a) Kuki gusenga kw’abizera benshi batunze Bibiliya kudashimisha Imana? (b) Niba abizera bakora nkana ibibi bemererwa kuguma mu Itorero lyabo, walivugabo iki?
12 Haliho abizera batunze Bibiliya ndetse bakanayiga, aliko ubulyo bwabo bwo kubaho buhamya ko batayikulikiza. Dore icyo Bibiliya ibavugaho: ‘Bavuga ko bazi Imana, ariko bayihakanish’ibyo bakora.’ (Tito 1:16; 2 Timoteo 3:5) Niba abizera batera urusimbi, basabikwa n’inzoga n’ibindi bemererwa kuguma mu Itorero lyabo, ni uko ilyo torero litemerwa n’Imana.—1 Abakorinto 5:11-13.
13. Ni ikihe cyemezo gikomeye umuntu agomba gufata iyo abonye ko inyigisho z’Itorero alimo zidahuje n’iza Bibiliya?
13 Niba walize ibice bibanza ukanagenzura amasomo ya Bibiliya alimo, wamenye inyigisho z’ ibanze z’ Ijambo ly’Imana. Ubu rero bite niba inyigisho z’Itorero ulimo zidahuje n’iz’ Ijambo ly’Imana? Aho hantu harakomeye. Guhitamo ni ngombwa: ali ukwemera ukuli kwa Bibiliya, cyangwa kukwanga ugahitamo inyigisho zidahuje na Bibiliya. Ni ibyumvikana ko guhitamo ali ukwawe. Nyamara aliko, itondere aho hantu, kuko umwanya wawe imbere y’Imana n’ibyilingiro by’ubuzima bw’ iteka muli paradizo y’isi bishingiye ku guhitamo kwawe.
BITANDUKANYA N’ISI
14. (a) Vuga ikindi kiranga idini y’ukuli? (b) Kuki ali iby’ingenzi cyane ko abasenga by’ukuli buzuza iyo nshingano?
14 Ikindi kiranga abakulikiza idini ly’ukuli, nk’uko Yesu yabivuze ni uko “atali ab’isi.” (Yohana 17:14, MN) Mu yandi magambo, abasenga Imana by’ukuli bitandukanya n’isi yanduye kimwe n’ibyayo. Yesu yanze kuba umutware wa gipolitiki. (Yohana 6:15) Iyo wibutse ko Satani Umubeshyi ali we mutware w’isi, wumva ukuntu ali iby’ ingenzi kwitandukanya n’isi. (Yohana 12:31; 2 Abakorinto 4:4) Uburemere bw’aho hantu bwongera kugaragalira muli iyi mvugo ya Bibiliya ngo “Umuntu wes’ ushaka kub’ inshuti y’iby’isi aba yihinduy’ umwanzi w’Imana.”—Yakobo 4:4.
15. (a) Mbese, Amatorero uzi koko yitandukanya n’isi? (b) Uzi idini litivanga mu by’isi?
15 Amatorero uzi, mbese yuzuza iyo nshingano? Mbese, umuntu yavuga ko abakuru bayo n’abandi koko “atali ab’isi”? Cyangwa se ahubwo bivanga mu by’isi cyane, mu mashyaka y’igihugu, muli politiki no mu mirwano y’inzego z’abaturage? Ntawakwilirwa akubwira igisubizo. Iby’Amatorero birazwi neza. Biranoroshye kandi kugenzura iby’Abahamya ba Yehova; uzasanga bakulikiza koko urugero rwa Kristo n’ urw’ abigishwa be ba mbere mu kwitandukanya n’isi, na politiki yayo, n’ukwikunda kimwe n’ubwandure bwayo, n’urugomo rwayo.—1 Yohana 2:15-17.
BARAKUNDANA
16. Ni ikihe kimenyetso kiranga cyane abigishwa nyakuli ba Kristo?
16 Ikimenyetso kiranga cyane abigishwa nyakuli ba Kristo ni urukundo bafitanye. Yesu yaravuze ati: ”Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko mur’abigishwa banjye, nimukundana.” (Yohana 13:35) Mbese, amadini uzi afite icyo kimenyetso kihaliye? Urugero, ayo madini abigenza ate iyo imishyikirano y’amahanga ibyaye intambara?
17. Amatorero n’abayagize, mbese bagaragalizanya urukundo?
17 Uzi neza uko muli rusange bigenda. Babitegetswe n’abatware b’iyi si, ab’ Amatorero menshi bajya kwica abandi bizera bo mu bindi bihugu. Bityo, Abagatolika bakicana, Abaporotesitanti bakicana, n’Abayisilamu bakicana. Urakeka ko iyo myifatire yaba ihuje n’Ijambo ly’Imana ikaba inava ku mwuka w’ Imana?—1 Yohana 3:10-12.
18. Abahamya ba Yehova, mbese barakundana?
18 Abahamya ba Yehova, mbese bafitanye urukundo? Ntibakulikiza urugero rw’amadini y’iyi si. Ntibasubiranamo ngo bicane kandi ntibabeshya bavuga ngo “Nkunda Imana,” banga abavandimwe babo bo mu bindi bihugu, bo mu yindi milyango cyangwa bo mu yandi moko. (1 Yohana 4:20, 21) Ahubwo banagaragaza urukundo no mu bindi. Bate? Mu bulyo bwo kugenzereza abaturanyi babo no kwihatira gufasha bagenzi babo ngo bamenye Imana.—Abagalatia 6:10.
IDINI LY’UKULI LIMWE RUKUMBI
19. Kuki ali iby’ubwenge bikanahuza na Bibiliya kuvuga ko haliho idini y’ukuli imwe rukumbi?
19 Mu bulyo buhuje n’ ubwenge, hagomba kubaho idini ly’ukuli limwe rukumbi. Ibyo bibuje n’uko Imana y’ukuli atali Imana “y’umuvurungano, ahubg’ar’Imana y’amahoro.” (1 Abakorinto 14:33) Nandetse haliho “ukwizera kumwe” nk’uko Bibiliya ibivuga. (Abefeso 4:5) Ni bande rero, muli iki gihe, basenga Imana by’ukuli?
20. (a) Uhereye ku biboneka, iki gitabo kirerekana ko ali ba nde basenga Imana by’ukuli kuli iki gihe? (b) Ni ko na we ubibona? (c) Ni ubuhe bulyo bwiza bwo kumenya neza Abahamya ba Yehova?
20 Turasubiza tudashidikanya tuti ni Abahamya ba Yehova. Kugira ngo ubyemere,ntibigoye: nimumenyane bihagije. Ibyiza ni uko waza mu materaniro bagilira mu Inzu zabo z’Ubwami. Ubwo gukulikiza idini ly’ukuli bitanga ibyishimo uhereye ubu bikanayobora mu buzima bw’iteka muli paradizo ku isi, mbese ntibikwiye kugira uwo muhati? (Gutegeka kwa kabiri 30:19, 20) Turabiguteramo inkunga cyane. Tangira guhera uyu munsi.
[Ifoto yo ku ipaji ya 185]
Uramutse ubwiye umuntu Yehova n’Ubwami bwe, yagushyira mu lihe dini?
[Amafoto yo ku ipaji ya 186]
Mbese, waba wubaha ijambo ly’Imana mu gihe utalikulikiza?
[Ifoto yo ku ipaji ya 188 n’iya 189]
Yesu yanze kuba umutware wa gipolitiki
[Ifoto yo ku ipaji ya 190]
Uratumirwa n’umutima mwiza mu materaniro y’Abahamya ba Yehova