ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • “Abantu benshi baramusanga”
    ‘Nkurikira Ube Umwigishwa Wanjye’
    • 2 Yesu amaze kujya impaka zikomeye n’abayobozi b’amadini, habaye akavuyo. Abantu bazanye abana babo kugira ngo bamurebe. Uko bigaragara, abo bana bari bafite imyaka itandukanye, kuko ijambo Mariko yakoresheje abavugaho rimeze nk’iryo yari yarakoresheje avuga iby’umwana w’imyaka 12. Luka we yakoresheje ijambo rishobora gusobanurwa ngo: “Abana bato” (Luka 18:15; Mariko 5:41, 42; 10:13). Birumvikana ko aho abana baba bari hose, akenshi haba hari urusaku n’akavuyo. Abigishwa ba Yesu bagerageje kubuza ababyeyi kumuzanira abana babo, wenda bumva ko yari ahuze cyane, ku buryo atashoboraga kubitaho. Yesu yakoze iki?

  • “Abantu benshi baramusanga”
    ‘Nkurikira Ube Umwigishwa Wanjye’
    • 4, 5. (a) Ni iki kigaragaza ko Yesu yari umuntu abandi bisanzuraho? (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma muri iki gice?

      4 Iyo Yesu aza kuba ari umuntu utinyitse, udashyikirana cyangwa wishyira hejuru, abo bana ntibari kumusanga. Ndetse n’ababyeyi babo ntibari kumwisanzuraho. Sa n’ureba abo babyeyi baseka, igihe babonaga uwo mugabo w’umugwaneza aterura abana babo kandi akabaha umugisha. Bagomba kuba barishimye cyane bitewe n’uko ibyo Yesu yabakoreye abitaho, byagaragazaga ko Imana ibona ko abana bafite agaciro kenshi. Mu by’ukuri, nubwo Yesu yari afite inshingano zikomeye, yakomeje kuba umuntu abandi bisanzuraho.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze