ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbv ingingo 53
  • Luka 1:37—“Koko nta kinanira Imana”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Luka 1:37—“Koko nta kinanira Imana”
  • Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo umurongo wo muri Luka 1:37 usobanura
  • Imimerere umurongo wo muri Luka 1:37 wanditswemo
  • Yesu yahawe icyubahiro mbere y’uko avuka
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Gaburiyeli asura Mariya
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Marayika asura Mariya
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Yahawe Icyubahiro Mbere y’Uko Avuka
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
Reba ibindi
Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
ijwbv ingingo 53

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Luka 1:37—“Koko nta kinanira Imana”

“Kuko nta cyo Imana yavuze kitazashoboka.”—Luka 1:37, Ubuhinduzi bw’isi nshya.

“Koko nta kinanira Imana.”—Luka 1:37, Bibiliya Ntagatifu.

Icyo umurongo wo muri Luka 1:37 usobanura

Imana Ishoborabyose ishobora gukora ibintu bisa naho bidashoboka ku bantu. Nta kintu cyabuza Imana gusohoza ibyo yavuze cyangwa amasezerano yayo.

Mu rurimi rw’umwimerere Bibiliya yanditswemo, amagambo ngo “ibyo yavuze,” turamutse tuyerekeje ku Mana, ashobora gusobanura “ijambo ry’Imana” cyangwa “ibintu Imana yavuze.” Nanone ashobora no kwerekeza ku bintu biba bitewe n’ibyo Imanaa yavuze. Ubwo rero, kubera ko buri gihe ibyo Imana idusezeranya bisohora, umurongo wo muri Luka 1:37 ushobora no kuvugwa ngo: “Kuko ibyo Imana idusezeranya bidahera” cyangwa “Ku Mana byose nta kidashoboka.” Izo mvugo zombi, mu rurimi rw’Ikigiriki zihuriye ku kintu kimwe kandi cy’ukuri. Nta jambo Imana yavuze cyangwa isezerano ryayo ritazasohora, kubera ko kuri yo nta kidashoboka.—Yesaya 55:10, 11.

Muri Bibiliya, harimo izindi mvugo zisa n’izi zerekeza ku masezerano y’Imana. Urugero, Yehova akoresheje umumarayika we, yahanuriye Sara, umugore wa Aburahamu, wari warabuze urubyaro ko yari gusama inda nubwo yari ageze mu zabukuru. Imana yaramubwiye iti: “Mbese hari icyananira Yehova” (Intangiriro 18:13, 14)? Umukurambere Yobu amaze kwitegereza ibyo Imana yaremye, yaravuze ati: “[Mana] nta cyo wakwiyemeza gukora ngo kikunanire” (Yobu 42:2). Nanone igihe abigishwa ba Yesu bagaragazaga ko bahangayikishijwe n’uko badashobora kuzabona agakiza kubera ko gukurikiza amahame y’Imana bigoye, Yesu yabibukije ko “ku Mana byose bishoboka.”—Matayo 19:25, 26.b

Imimerere umurongo wo muri Luka 1:37 wanditswemo

Marayika Gaburiyeli yabwiye Umuyahudikazi w’isugi, witwaga Mariya amagambo ari muri Luka 1:37. Gaburiyeli yamubwiye ko yari kubyara “Umwana w’Isumbabyose” kandi ko yagombaga “kumwita Yesu.” Yagombaga kuba Umwami w’Ubwami bw’Imana, uzategeka iteka ryose.—Luka 1:26-33; Ibyahishuwe 11:15.

Mariya yibazaga ukuntu ibyo byari gushoboka atarashaka kandi ataranagirana imibonano mpuzabitsina n’umugabo” (Luka 1:34, 35). Gaburiyeli yamushubije ko Imana yari gukoresha Umwuka wayo wera, cyangwa imbaraga Imana ikoresha. Icyo gihe, Yesu yabaga mu ijuru, ari ikiremwa cy’umwuka. Yehova yakoresheje umwuka we wera yimurira ubuzima bwa Yesu mu nda ya Mariya (Yohana 1:14; Abafilipi 2:5-7). Yasamye inda mu buryo bw’igitangaza. Kugira ngo uwo mumarayika afashe Mariya kurushaho kwizera imbaraga z’Imana, yamubwiye ko mwene wabo witwa Elizabeti, “ugeze mu za bukuru,” yari atwite umwana w’umuhungu. Elizabeti n’umugabo we Zekariya, nta mwana bagiraga kubera ko Elizabeti yari yarabuze urubyaro (Luka 1:36). Umuhungu babyaye yaje kwitwa Yohana Umubatiza, kandi na we ibyo yakoze amaze gukura, Yehova yari yarabivuze mbere y’igihe.—Luka 1:10-16; 3:1-6.

Igihe marayika Gaburiyeli yavugaga amagambo yo muri Luka 1:37, ashobora kuba yaratekerezaga kuri Mariya na Elizabeti. Ayo magambo ni na yo atuma abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe bizera ko azasohoza amasezerano ye. Muri ayo masezerano, hakubiyemo n’iry’uko azakuraho ubutegetsi bw’abantu akabusimbuza ubutegetsi butunganye buyobowe n’Umwana we Yesu Kristo, Umwami w’Ubwami bw’Imana bwo mu Ijuru.—Daniyeli 2:44; 7:13, 14.

Soma muri Luka igice cya 1 Muri Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye.

Reba iyi videwo kugira ngo urebe ibivugwa mu gitabo cya Luka mu ncamake.

a Yehova ni izina bwite ry’Imana (Yeremiya 16:21). Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Yehova ni nde?”

b Amagambo nk’ayo aboneka mu Kubara 23:19; Yosuwa 21:45; 1 Abami 8:56; Yobu 37:5; Zaburi 135:6; Yeremiya 32:17; Daniyeli 4:35.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze