-
Yesu atanga inama ku bihereranye n’ubutunziYesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
-
-
Ni ba nde bari gushaka Ubwami bw’Imana? Yesu yavuze ko ari abantu bake ugereranyije, ni ukuvuga ‘umukumbi muto’ w’abantu bizerwa. Nyuma yaho byari kugaragara ko abo bantu bari kuba 144.000. Bahishiwe iki? Yesu yarabijeje ati “So yemeye kubaha ubwami.” Abo bantu ntibari gukoresha imbaraga zabo bibanda ku gushakisha ubutunzi bwo mu isi aho abajura bashobora kubwiba. Ahubwo umutima wabo urangamiye “ubutunzi butangirika mu ijuru,” aho bazategekana na Kristo.—Luka 12:32-34.
-
-
Muhore mwiteguye, igisonga cyizerwaYesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
-
-
Yesu yavuze ko abagize ‘umukumbi muto’ ari bo bonyine bazaba mu Bwami bwo mu ijuru (Luka 12:32). Icyakora kubona iyo ngororano ihebuje si ibintu byo gufatanwa uburemere buke. Koko rero, yakomeje atsindagiriza ko ari iby’ingenzi ko umuntu uzaba umuragwa w’Ubwami agira imyifatire ikwiriye.
-