ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w09 1/4 pp. 7-8
  • Kuvuka ubwa kabiri bigamije iki?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuvuka ubwa kabiri bigamije iki?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Ibisa na byo
  • Ni Nde Ujya mu Ijuru, Kandi Kuki?
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Ubutegetsi bw’abantu bake, bufitiye akamaro abantu benshi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Ubwami bw’Imana ni iki?
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Ubwami bw’Imana ni iki?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
w09 1/4 pp. 7-8

Kuvuka ubwa kabiri bigamije iki?

ABANTU benshi bemera ko kugira ngo umuntu azabone agakiza k’iteka agomba kongera kubyarwa. Ariko kandi, zirikana ibyo Yesu yivugiye ku birebana n’intego yo kuvuka ubwa kabiri. Yaravuze ati ‘umuntu atabanje kongera kubyarwa ntiyabasha kubona ubwami bw’Imana’ (Yohana 3:3). Bityo rero, umuntu agomba kongera kubyarwa kugira ngo azinjire mu Bwami bw’Imana, ntabwo ari ukugira ngo azabone agakiza. Icyakora, hari abantu bashobora kwibaza bati “ariko se ‘kwinjira mu Bwami’ no ‘kubona agakiza,’ ntibyerekeza ku ngororano imwe?” Oya. Kugira ngo dusobanukirwe aho bitandukaniye, nimucyo tubanze dusuzume icyo “ubwami bw’Imana” ari cyo.

Ubwami ni ubutegetsi. Ubwo rero, “ubwami bw’Imana” ni “ubutegetsi bw’Imana.” Bibiliya yigisha ko Yesu Kristo, “umwana w’umuntu,” ari Umwami w’Ubwami bw’Imana, kandi ko Kristo afite abantu bazafatanya na we gutegeka (Daniyeli 7:1, 13, 14; Matayo 26:63, 64). Byongeye kandi, iyerekwa intumwa Yohana yabonye ryahishuye ko abazafatanya na Kristo gutegeka, ari abantu batoranyijwe “mu miryango yose n’indimi zose n’amoko yose n’amahanga yose,” kandi ko “bazategeka isi” (Ibyahishuwe 5:9, 10; 20:6). Ijambo ry’Imana rikomeza rigaragaza ko abantu bazaba abami, ari ‘umukumbi muto’ ugizwe n’abantu 144.000, “bacunguwe bavanywe mu isi.”—Luka 12:32; Ibyahishuwe 14:1, 3.

Icyicaro cy’Ubwami bw’Imana kiba he? Nanone “ubwami bw’Imana” bwitwa “ubwami bwo mu ijuru,” ibyo bikaba bigaragaza ko Yesu n’abami bazafatanya na we bazategekera mu ijuru (Luka 8:10; Matayo 13:11). Bityo rero, Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi bwo mu ijuru bugizwe na Yesu Kristo hamwe n’itsinda ry’abazafatanya na we gutegeka, batoranyijwe mu bantu.

None se ni iki Yesu yashakaga kuvuga, igihe yavugaga ko umuntu agomba kongera kubyarwa kugira ngo ‘azinjire mu bwami bw’Imana’? Yashakaga kuvuga ko umuntu akeneye kongera kubyarwa kugira ngo azafatanye na Kristo gutegeka mu ijuru. Muri make, kuvuka ubwa kabiri bigamije gutegura umubare ntarengwa w’abantu bazajya mu butegetsi bwo mu ijuru.

Kugeza ubu tumaze kubona ko kuvuka ubwa kabiri ari iby’ingenzi cyane, ko Imana ari yo ituma biba, kandi ko bigamije gutegura itsinda ry’abantu bazajya mu butegetsi bwo mu ijuru. Ariko se bigenda bite kugira ngo umuntu avuke ubwa kabiri?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 7]

Kuvuka ubwa kabiri bigamije gutegura umubare ntarengwa w’abantu bazajya mu butegetsi bwo mu ijuru

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Yesu Kristo hamwe n’itsinda ry’abafatanyije na we gutegeka batoranyijwe mu bantu, ni bo bagize Ubwami bw’Imana

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze