Yubile y’Abakristo iganza mu butegetsi bw’imyaka igihumbi
1. Ni uwuhe munsi mukuru abagize Repubulika ya Isiraeli batigeze bagerageza gusubizaho, kandi ni kuki?
NO MURI Repubulika ya Isiraeli yashyizweho muri 1948, Abayahudi benshi bumva ko bagitegekwa n’amategeko ya Mose ntibari basubizaho Yubile; kandi bagerageje bahura n’ibibazo byinshi. Mbere na mbere havamo ingorane z‘ubukungu bw’igihugu kubera ko hazamo ibibazo by’amasambu. Ikindi kandi Repubulika ya Isiraeli nta bwo iri nk’uko byari bimeze kera mu butaka bwari bwaragenewe imiryango 12. Hanyuma nta hekaru n’imwe, nta mutambyi mukuru wo mu muryango wa Levi, kubera ko abantu batazi neza ubwoko bakomokamo.
2. Ni mu buryo ki abakristo bamwe batangiye kwizihiza Yubile yashushanyijwe na Yubile ya Isiraeli ya kera?
2 Ubwo se ni nde ushobora kubona imigisha ituruka kuri Yubile? Turibuka ko kera mu mwaka wa yubile ari umudendezo wizihizwaga. Abisiraeli babaga barigurishije ngo babe imbata bararekurwaga n’imirima gakondo igasubizwa. (Abalewi 25:8-54) Mu nyandiko iherutse twabonye ko uwo mugambi warangiranye n’isezerano ry’amategeko ya Mose muri 1933. (Abaroma 7:4, 6; 10:4) Isezerano rishya ubwo ryari ritangiye gukurikizwa ari ryo ryatumaga Imana ishobora kubabarira ibyaha by’abizera, ikabasiga umwuka wera kandi ikabagira abana bayo kugira ngo bazabe mu ijuru. (Abaheburayo 10:15-18) Ariko rero abari muri iryo sezerano rishya ni “umukumbi muto” w’abantu 144,000 “bacunguwe ngo bakurwe mw’ isi.” Ubwo se noneho amamiliyoni y’abandi Bakristo b’indahemuka bashobora bate kubona ku mudendezo washushanyijwe na Yubile?—Luka 12:32; Ibyahishuwe 14:1-4.
Igitambo kubera bose
3. Ni ubuhe bushobozi bw’igitambo cya Yesu kandi ibyiza byacyo bizamara igihe kingana iki?
3 Mbere y’ibihe bya Gikristo, ibyiza byazanwaga n’umunsi w’Impongano byagiraga agaciro mu mwaka umwe gusa kugeza ku munsi mukuru wakurikiragaho, nyamara kandi ibyiza bizanwa n’igitambo cy’ubucunguzi cy’Umwami wacu Yesu Kristo byo bizahoraho iteka. Ubwo rero Umutambyi mukuru Yesu nta bwo agomba buri mwaka kongera guhinduka umuntu, no kwitambaho igitambo hanyuma agasubira mu ijuru kugira ngo ajye kwerekana igitambo cye Ahera cyane ha Yehova Imana. Nk’uko Ibyanditswe bibivuga “Kristo amaze kuzuka atagipfa; urupfu rukaba rutakimufiteh’ urutabi.”—Abaroma 7:9; Abaheburayo 9:28.
4, 5. (a) Ni iyihe ngaruka ugukoresha ibyiza by’igitambo cya Yesu kuva kuri Pentekote yo muri 33, yagize? (b) Ni iki kitwereka ko ibyiza by’igitambo cya Kristo bizakoreshwa mu buryo burambuye?
4 Niyo mpamvu kuva kuri Pentekote yo muri 33 abemera batangira(kwizihiza Yubile y’Abakristo iyo bahindutse abigishwa b’Umwami Yesu uri mu ikuzo rye kandi bakabyarwa mu mwuka. Iyo bamaze ‘kubaturwa ububata bg’itegeko ry’ibyaha n’urupfu’, basogongera ku mudendezo ubakomeza. (Abaroma 8:1, 2) Ikindi kandi batangaza ubutumwa bwa gikristo kugira ngo abandi bantu bose bashobore kubabarirwa ibyaha’ basigwe, kandi babe abana b’umwuka b’Imana. Mbese ibyo bisobanura ko ibyo ari byo byose abatari muri babandi 144,000 badashobora kubona ibyishimo byo kubaturwa kuva ubu?
5 Amagambo y’intumwa Paulo mu Abaroma 8:19-21 atumurikira ku ibusobanuzi bw’icyo kibazo. Aratubwira ngo kukw’ “ibyaremwe byose bitegerezany’ amatsiko guhishurwa kw’abana b’Imana; kukw’ ibyaremwe byashyizwe mu bubata bg’ibitagir’ umumaro [kuko bicumura bidashobora kuvanaho icyaha].” Paulo arongera ati “yiringira yuko na byo bizabaturwa kur’ubgo bubata bgo kubora, bikinjira mu mudendezo w’u(bgiza bg’abana b’Imana.” Uwo mudendezo ntabwo uhagarariye gusa: ku baba “abana b’Imana” mu ijuru,bikaba bihamywa n’amagambo azwi yo muri Yohana 3:16. Kandi nk’uko byavuzwe intumwa Yohana, na yo yari yarasizwe n’umwuka wera, yanditse kuri Kristo yapfuye kubera “ibyaha byacu, nyamara s’ ibyaha byacu gusa, ahubgo n’iby’abari mw’ isi bose.”—1 Yohana 2:2.
1919—Ukubaturwa kw’itangiriro
6, 7. Ni ukuhe kubaturwa kwatangajwe kuva muri 1919? Kandi kuki cyane cyane ari kuri iyo tariki?
6 Mu bihe byacu, cyane cyane kuva muwa 1919 ni ho abasizwe bizihiza Yubile y’Abakristo bamamaza ubutumwa bwiza bw’umudendezo. Niba wari utaravuka igihe ibyo byabaga, ushobora kwibaza uti ‘Ni kuki ari ukuva muwa 1919?’ Ni ikibazo ubu tugiye gusuzuma tutibagiwe ko ukubaturwa kwa buri muntu ari ho guturuka.
7 Hashize imyaka abasizwe ba Yehova bamenyekanisha ukuri ko muri Bibiliya bakoresheje inyandiko zamamaye nka Etudes des Ecritures (1886—1917), zasohotse mu bitabo byinshi. Batanga n’udutabo duto n’impapuro byigiha cyane. Mu ntambara ya mbere y’isi bararwanijwe barageragezwa kandi barashungurwa, kandi umurimo wabo ugenda buhoro. Ariko muri 1919 abasigaye mu basizwe barongeye baragaraga bitwaje umurava mushya kugira ngo batangaze ukuri kwa Bibiliya. Nk’uko Yesu yari yarabigenje muwa 30, abari mu basizwe b’ubu bashoboraga kuvuga ko basizwe kugira ngo babwirize “imbohe ko zibohorwa n’impumyi ko zihumuka.” Bavuye mu ikoraniro ryiza ryabaye kuva kuri 1/9/1919 kugeza kuri 7/9/1919a bateye imbere babwirizanya ingufu ukuri kwabayuye abantu benshi.—Luka 4:18.
8, 9. Ni mu buryo ki abenshi babatuwe, kandi ni iki cyakoreshejwe kugira ngo uko kubaturwa gutangazwe?
8 Reba nk’urugero, igitabo cy’icyigisho cya Bibiliya La Harpe de Dieu [1931} cyagaragazaga ukuri gufite umumaro nk’aho kwari imirya icumi y’inanga. Icyo gitabo cyagaragaje ko mu bihe birebire “benshi bari baratinye kwiga Bibiliya” ari ukubera ko inyigisho yavugaga ko igihano cy’abanyabyaha . . . ari ukubabazwa no gushinyagurirwa mu muriro w’amazuku utazima na rimwe.” Abasomye ibyo bitabo byasohotse ari 6,000,000 bamenye ko iyo nyigisho “idashobora kuba ari yo ku mpamvu enye zitandukanye: (1) kubera ko ikocamye, (2) kubera ko yigizayo igitekerezo cy’ubutabera, (3) kubera ko inyuranije n’ihame ry’urukundo (4) kubera ko inyuranije n’ibyanditswe.” Abo bantu bari barakuriye mu gutinya uko kubabazwa iteka mu muriro cyangwa mu bwoba bwa purugatori, barabatuwe koko.
9 Ubwo rero mu isi yose, ububwiriza bwuzuye umurava bw’ukuri ko muri Bibiliya bwakozwe n’abasizwe bwabatuye abantu benshi inyigisho zifutamye ziteye ubwoba n’imigenzereze itari iya Bibiliya (nko gusenga abakurambere no gutinya imyuka mibi no gukoreshwa n’abakuru b’amadini). N’izina ry’izo nyandiko zikoreshwa rihumeka ukubaturwa kwagize ingaruka ku bantu amamiliyoni.b Uko ni ko amagambo ya Yesu ko abigishwa be ‘bazakora imirimo iruta’ yagaragaye ko ari yo. (Yohana 14:12) Tugereranije n’igikorwa cy’ibanze cyo kubaturwa mu mwuka Yesu yakoze abwiriza ‘’imbohe ko zibohorwa” ibyo abagaragu b’ubu b’Imana bararushije kubera ko amamiliyoni y’abantu mu isi yose bagezweho n’ubuhamya
10. Ni kuki dushobora kwiringira ukubaturwa kundi kuruta ukwa mbere?
10 Ariko twibuke ko mu kinyajana cya mbere hari ukundi kubaturwa kwatangiye kuri Pentekote w’umwaka wa 33. Yubile y’Abakristo yari itangiye ku bagize “umukumbi muto,” bari bababariwe ibyaha byabo bigatuma baba “abana b’Imana “mu ijuru. Mbese ubu bimeze bite.” Mbese amamiliyoni y’abantu bitangiye gukorera Imana ashobora kwizihiza Yubile ikomeye babatuwe ububata bw’icyaha? Ibyo ni byo intumwa Petero yerekanye igihe avuga iby’ibih’ibintu byose bizongera gutunganirizwa nk’ukw’Imana yavugiye mu kamwa k’abahanuzi bera bayo bose, uhereye kera .”—Ibyakozwe 3:21.
Yubile ku mamiliyoni y’abantu
11. Dukurikije Abalewi igice cya 25, ni iki kitwereka ko dushobora kwizera ukubaturwa n’ubwo tutari abagize Isiraeli y’umwuka?
11 Turabona ko inshuro ebyiri mu Balewi igice cya 25 Yehova yibukije Abisiraeli ko ku bwe ari “imbata” kubera ko yababatuye muri Egiputa. (Imirongo ya 42 na 55) Icyo gice kivuga Yubile kinavuga “abimukira” n’“abanyamamahanga,” ubu bagereranywa n’“umukumbi munini” ifatanya n’Abisiraeli b’umwuka mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo.
12. Ni ibiki byabaye byiza kuva muri 1935?
12 Kuva muri 1935, “umwungeri mwiza” afatanya umurimo w’abasigaye mu basizwe n’uwo abo yavuze ko ari “izindi ntama.” Yavuze ko azazana izo “zindi ntama” bazaba “umukumbi umwe” baragiwe “n’umwungeri umwe.” (Yohana 10:16) “Izindi ntama” ubu zibarwa mu mamiliyoni. Niba uri muri uwo mukumbi wishimye waratsindishirijwe ko uri inshuti y’Imana; ikindi kandi kubera ko na bo ari ibiremwa-muntu ubu ufite ibyiringiro bifite ishingiro byo “kubaturwa ubgo bubata bgo kubora” igihe “ibintu byose bizongera gutunganirizwa” ku isi.—Abaroma 8:19-21; Ibyakozwe 3:20, 21.
13. Ni uwuhe mugisha wihariye abantu bazasogongera nyuma y’“umubabaro ukomeye“?
13 Intumwa Yohana imaze kubona abantu 144,000 bafite ibyiringiro by’ijuru ku bwa Yubile y’Abakristo, arerekana “umukumbi munini” akavuga ati “N’abavuye mur’urya mubabaro mwinshi, kandi bamesh’ ibishura byabo, babyejesh’ amaraso y’Umwana w’Intama. Ni cyo gituma bab’ imbere y’intebe y’Imana, bakayikorera mu rusengero rwayo ku manywa na n’ijoro.”—Ibyahishuwe 7:14, 15.
14, 15. Ni kuki abagize “umukumbi munini” bafite impamvu yihariye ituma banezerwa kuva ubu?
14 Kuva ubu, mbere y’umubabaro ukomeye abo bantu bizera amaraso yamenetse ya Kristo, kandi baronka imigisha ituruka ku rupfu rwe rw’ibitambo. Ikindi kandi bishimira kuba barabatuwe Babuloni Ikomeye bakaba bafite umutimanama mwiza imbere y’Imana Yehova n’igikundiro cyabo cyo kugira uruhare mu gusohoza Matayo 24:14 babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami mbere ko imperuka iza.
15 Ariko se umukumbi munini ntufite kuzabaturwa icyaha no kutaba intungane bavukanye? Mbese ibyo ni ibya vuba aha? Yesu yavuze igisekuruza kitazarangira ubwo buhanuzi budashohojwe kandi dufite impamvu zigaragara zo kwemeza ko ku isi hakiriho abantu bagize icyo gisekuruza cy’abantu. (Matayo 24:34) Ubwo rero imperuka “y’iyi si” igomba kuba iri hafi.—Matayo 24:3.
Indunduro ya Yubile y’Abakristo
16. Ubu tugeze he mu gusohozwa k’umugambi w’Imana, kandi ni ibiki bizaba dutegereje?
16 “Intambara yo ku muns’ukomeye w’Imana ishobora byose” iraza yihuta cyane kandi abasigaye mu “mukumbi muto” hamwe n’“umukumbi munini” wa bagenzi babo b’inyangamugayo bagomba kudatezuka mu budahemuka imbere ya Yehova biringiye kurindwa na we. Bategererezanye ubwira ko Yehova atsinda burundu ingabo zose z’abanzi kugira ngo atsindishirize ubutegetsi bwe ku isi yose. Ibyo koko bizaba ari bumwe mu bushorishori bw’umudendezo w’abakristo.—Ibyahishuwe 16:14; 19:19-21; Habakuki 2:3.
17. Ni mu buryo ki abantu amamiliyoni bazabaturwa muri Yubile ikomeye?
17 Ubwo rero Umwami uganje Yesu Kristo azategeka ku isi izaba yogejwe. Ubutegetsi ku isi yose bwa Yehova buzongera bwemezwe na Yesu Kristo Umwami w’abami n’umutware w’abatware uzategeka isi yose. Ni bwo azakoresha igitambo cye agirira amamiliyoni y’abantu harimo n’abazazuka, bakamwizera kandi bakemera ku bushake imbabazi z’ibyaha byabo, Imana izatanga ikoresheje Yesu Kristo. Uwo mugambi uzagaragara neza kubera ko Imana “izahanagur’ amarira yose ku maso yabo, kand’ urupfu ntiruzabah’ ukundi, kand’ [umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribga ntibizabah’ ukundi.” (Ibyahishuwe 21:3, 4) Mbese si ikubaturwa nyakuri?
18. Dukurikije kimwe mu bice bya Yubile ya kera isi izahinduka ite muri gahunda nshya?
18 Ikindi kandi isi nta bwo izakandamizwa cyangwa ngo yanduzwe kandi irimburwe n’abantu, n’ibigo by’ubucuruzi cyangwa n’ubutegetsi bw’abantu bishakira inyungu zabo. (Ibyahishuwe 11:18) Ni koko isi izasubizwa abasenga Yehova b’ukuri. Bazaba babonye umurimo mwiza wo gusohoza mu manyakuri ubuhanuzi bwa Yesaya ngo “Buzubak’ amazu bayabemo; kandi bazater’ inzabibu bary’ imbuto zazo. Ntibazubak’ amazu ngw’ abandi bayabemo; ntibazater’ inzabibu ngo ziribge n’abandi; . . . Ntibazaruhir’ ubusa, kandi ntibazabyar’ abana bo kubon’ amakuba, kuko bazab’ar’ urubyaro rw’abahaw’ umugisha n’Uwiteka [Yehova], hamwe n’abazabakomokaho.” (Yesaya 65:21-25) Ubutegetsi bw’Imyaka igihumbi niburangira, umurage w’icyaha no kutagira ubutungane bizavaho’ kandi abazaba ari abizerwa kuri Yehova ku isi bazahimbaza ukuganza kwa Yubile. Ubwo ni bwo igikorwa cyo kubaturwa cyashushanyijwe na Yubile kizuzuzwa.—Abefeso 1:10.
Nyuma y’ukuganza kwa Yubile y’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi
19, 20. Nyuma y’imyaka igihumbi, Satani n’abadaimoni be bazagerageza bate kwambura abantu imigisha izaturuka muri Yubile, ariko se bizagenda bite?
19 Mu Ibyahishuwe 20:1-3 turasoma ko Satani Umwanzi umutware w’abadaimoni azavanwaho ku isi mu myaka igihumbi y’Ubwami bwa Kristo ku bantu. Igihe, nyuma y’imyaka igihumbi Satani n’abadaimoni bazarekurwa igihe gito, iyo myuka mibi nta bwo izasanga isi imeze nk’uko yayisize; ahubwo izaba yarahindutsemo Paradizo ifite ubwiza butagira ikigereranyo. Izaba iriho abantu b’abiringirwa bagize “umukumbi munini” n’abantu amamiliyari bazazuka Yesu yatangiye ubuzima bwe ngo abacunguze igitambo cye. Imyaka igihumbi nirangira, Yubile y’Abakristo izaba igeze ku ntego yayo; ari yo yo kubatura burundu abantu ingaruka z’icyaha. (Abaroma 8:21) Igikorwa cyose kizaba kigamije kurwanya iyo mimerere myiza kizaba ari kibi cyane gituruka kuri Satani. Ariko rero Imana ishobora byose izareka Umwanzi agabe igitero cya nyuma cyizaba ari icy’ubwihebe kandi gikaze. Ni yo mpamvu mu Ibyahishuwe 20:7-10, 14 handitswe ngo:
20 “Iyo myak’ igihumbi nishira, Satani azabohorwa, av’ aho yar’abohewe. Azasohok’ ajye kuyoby’ amahanga yo mu mfuruk’ enye z’isi, Gogi na Magogi, kugira ngw’ ayakoraniriz’ intambara; umubare wabo ni nk’umusenyi wo ku nyanja. Bazazamuka bakwir’ isi yose, bagot’ amahema y’ingabo z’abera n’umurw’ ukundwa. Umurir’ uzamanuk’ uva mw ijuru, ubatwike; kandi Satani wabayobyag’ ajugunywe muri ya nyanja yak’ umuriro n’amazuku.”
21. Nyuma ya Yubile y’Abakristo izasozwa n’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, abana b’Imana bo mu ijuru bazagenza bate, bikazatwibutsa Yobu 38:7?
21 Ahantu hose abantu bazakomeza kwishimira umudendezo nyawo uzazanwa na Yubile; ibiremwa byose bizaba byigenga kandi biha icyubahiro Uwitwa Yehova wenyine. (Zaburi 83:18) Ibyo bizagaragazwa kuko Yehova azakomeza ugusohozwa k’umugambi we mu isi yose. Igihe isi yaremwaga abantu batarayishyirwaho “inyenyeri zo mu ruturuturu zaririmbiranaga, Abana b’Imana bose bakarangurur’ ijwi ry’ibyishimo” imbere y’ibyo byiza byagaragaraga. (Yobu 38:7) Abana b’Imana bazarushaho kwishima igihe bazabona isi yuzuye abagabo n’abagore bazaba bemeje mu budahemuka bwabo kutagira igitotsi ko bihaye by’ukuri Imana Ishobora Byose.
22. Imyifatire yacu yagombye kuba iyihe niba dukurikije ugutumirwa kuri muri Zaburi 150:1-6?
22 Nk’uko byagaragajwe n’urumuri rwamuritse Ibyanditswe nta bwo dushobora kwibuza kwishimana n’ijuru tukaririmba Haleluya! Uko ni ko igitabo cya Zaburi kirangiza kiduhamagara ngo “Haleluya. Mushimir’ Imana ahera hayo: Muyishimire mw’ isanzure ry’imbaraga zayo. Muyishimir’ iby’imbaraga yakoze: Muyishime nkuko bikwiriye gukomera kwayo kwinshi. Muyishimish’ ijwi ry’impanda: Muyishimishe nebelu n’inanga. Muyishimish’ ishako n’imbyino:Muyishimish’ ibifit’ imirya n’imyironge. Muyishimish’ ibyuma bivuz’ amajwi mato, Muyishimish’ ibyuma birenga. Ibihumeka byose bishime Uwiteka [Yehova]. Haleluya.”—Zaburi 150:1-6.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Igazeti nshya yarasohotse muri iryo koraniro, yari igiye “kuba nk’ijwi riri mu butayu bw’umuvurungano; ubutumwa bwayo ari ubwo gutangaza ukuza kw’igihe cya Zahabu.” Iyo gazeti ubu yitwa Reveillez-vous! (Nimukanguke!)
b Amamiliyoni y’Abantu Bariho Ubu Ntibazapfa Bibaho (1920); Ukugobotorwa (1926); Umudendezo ku Bantu (1927); Umudendezo (1932); “Ukuri Kuzababatura” (1943); Mbese Ibyanditswe Byigisha ‘Ukurokoka?” (1955); Ubuzima bw’Iteka mu Mudendezo w’Abana b’Imana (1966); Ukuri Kuyobora ku Buzima bw*Iteka (1968); Inzira y’umudendezo; Ukuri kw’Imana (1980).
Mbese wasubiza ute?
◻ Abigishwa ba Yesu babatuwe iki kuri Pentekote yo muri 33 kandi ibyo byabaye intango y’iki?
◻ Ni mpamvu ki dufite zo kwiringira ukubaturwa kurushije ukwabaye mu kinyajana cya mbere?
◻ Ni ukubaturwa ki kwatanzwe kuva muri 1919?
◻ “Izindi ntama” zizabona ryari Yubile ikomeye kandi iyo Yubile izaba ari iki?
◻ Nyuma y’ukuganza kwa Yubile isi izaba imeze ite?
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Umudendezi waratangajwe i Cedar Point muri 1919
[Ifoto yo ku ipaji ya 14]
“Izindi ntama” zizagira uruhare kuri Yubile mu Butegetsi bw’Imyaka Igihumbi