Ushobora Kugira Amajyambere mu Buryo bw’Umwuka
KUMENYA agaciro nyakuri k’ikintu, bishobora kugorana. Ibyo ni ko bimeze kuri diyama. N’ubwo diyama isennye ibengerana, diyama idasennye yo ntirabagirana cyane. Icyakora, imbere muri iyo diyama idasennye, haba harimo ikintu gituma umuntu yizera ko byanze bikunze afite ibuye ry’agaciro ryiza.
Mu buryo bwinshi, Abakristo bameze nka diyama idasennye. N’ubwo tugisigaje intera ndende kugira ngo tugere ku butungane, dufite agaciro kataboneka neza Yehova afatana uburemere. Kimwe na diyama, twese dufite imico yacu bwite itandukanye. Kandi buri wese muri twe ashobora gukomeza kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka, niba tubyifuza tubivanye ku mutima. Kamere zacu zishobora gusenwa, ku buryo zarushaho kurabagirana cyane kugira ngo ziheshe Yehova ikuzo.—1 Abakorinto 10:31.
Iyo diyama imaze gukatwa no gusenwa, ishyirwa aho yagenewe hatuma ubwiza bwayo burushaho kubengerana. Mu buryo nk’ubwo, Yehova ashobora kudukoresha mu mimerere cyangwa mu nshingano zitandukanye, ‘nitwambara umuntu mushya, waremewe ibyo gukiranuka no kwera bizanywe n’ukuri, nk’uko Imana yabishatse.’—Abefeso 4:20-24.
Ayo majyambere yo mu buryo bw’umwuka ashobora kudapfa kwizana, kimwe n’uko diyama ikiri mu mimerere yayo ya mbere idakunda kubengerana nk’ibuye ry’agaciro. Dushobora kuba tugomba kunesha intege nke runaka tumaranye igihe, guhindura imyifatire yacu ku birebana no gusohoza inshingano, cyangwa kwihatira kureka ingeso runaka yo mu buryo bw’umwuka. Ariko kandi, dushobora kugira amajyambere niba tubishaka koko, kubera ko Yehova Imana ashobora kuduha “imbaraga zisumba byose.”—2 Abakorinto 4:7; Abafilipi 4:13.
Yehova Akomeza Abagaragu Be
Kugira ngo umuntu akate diyama, bisaba ko arangwa n’icyizere bitewe n’ubumenyi buhagije abifitemo, kuko iyo agasate ka diyama idasennye kavungutseho, ubusanzwe gahita kazimira. Udupande dufite agaciro kanini—rimwe na rimwe tukaba tugize 50 ku ijana by’ibuye ridakase—tuba tugomba gukatwa tukavanwaho, kugira ngo haboneke ibuye riteye nk’uko byifuzwa. Natwe tugomba kurangwa n’icyizere bitewe n’ubumenyi nyakuri dufite, kugira ngo dutunganye kamere yacu kandi tujye mbere mu buryo bw’umwuka. Cyane cyane, tugomba kwiringira ko Yehova azaduha imbaraga.
Ariko kandi, dushobora kumva ko tudakwiriye, cyangwa tugatekereza ko tudashoboye gukora ibirenzeho. Mu bihe byahise, rimwe na rimwe abagaragu bizerwa b’Imana bajyaga batekereza batyo (Kuva 3:11, 12; 1 Abami 19:1-4). Igihe Yeremiya yahabwaga n’Imana inshingano yo kuba “umuhanuzi uhanurira amahanga,” yariyamiriye ati “dore, sinzi kuvuga, ndi umwana” (Yeremiya 1:5, 6). Nyamara n’ubwo Yeremiya yabanje kubyanga, yaje kuba umuhanuzi w’intwari, wagezaga ubutumwa butajenjetse ku bwoko bw’abagome. Ibyo byashobotse bite? Yitoje kwishingikiriza kuri Yehova. Nyuma y’aho, Yeremiya yaje kwandika agira ati “hahirwa umuntu wizera Uwiteka, Uwiteka akamubera ibyiringiro.”—Yeremiya 17:7; 20:11.
Muri iki gihe nabwo, Yehova akomeza abamwiringira. Uwitwa Edward,a umubyeyi w’umugabo ufite abana bane watindaga kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka, yiboneye ko ibyo ari ukuri. Yabisobanuye agira ati “nari maze imyaka icyenda ndi umwe mu Bahamya ba Yehova, ariko nasaga n’aho ntagira amajyambere mu buryo bw’umwuka. Ikibazo cyari gihari, ni uko numvaga nta bintu bigaragara binshishikaza kandi nkaba nta cyizere nagiraga. Nyuma yo kwimukira muri Hisipaniya, nagize ntya njya mu itorero rito, ryari rifite umusaza umwe n’umukozi w’imirimo umwe gusa. Uwo musaza afatiye ku byari bikenewe, yansabye ko nakwita ku nshingano nyinshi. Igihe natangaga disikuru za mbere n’ibindi bice by’amateraniro, naratengurwaga. Icyakora, nitoje kwishingikiriza kuri Yehova. Buri gihe uwo musaza yaranshimiraga, kandi akanyungura ibitekerezo byo gutuma ngira amajyambere abigiranye ubuhanga.
“Muri icyo gihe kandi, naguye umurimo wanjye wo kubwiriza kandi ndushaho kuyobora umuryango wanjye neza mu buryo bw’umwuka. Ibyo byagize ingaruka z’uko ukuri kwagize agaciro kenshi mu maso y’abagize umuryango bose, kandi numvaga nyuzwe cyane kurushaho. Ubu ndi umukozi w’imirimo, kandi nshyiraho imihati yo kwihingamo imico isabwa umugenzuzi w’Umukristo.”
‘Iyambure Umuntu wa Kera’
Nk’uko Edward yabyiboneye, kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka bisaba kwiringira Yehova. Kwihingamo “umuntu mushya” umeze nka Kristo, na byo ni iby’ingenzi. Ni gute ibyo bishobora gukorwa? Intambwe ya mbere ni iyo ‘kwiyambura’ za ngeso ziranga umuntu wa kera (Abakolosayi 3:9, 10). Kimwe n’uko imyanda, urugero nk’ibindi bintu byo mu butaka bigomba kuvanwa kuri diyama idasennye kugira ngo ibe ibuye ry’agaciro ribengerana, ni nako tugomba kwikuraho imyifatire y’ “isi” kugira ngo kamere yacu nshya ibengerane.—Abagalatiya 4:3.
Imwe muri iyo myifatire, ni iyo kujijinganya kwemera inshingano, bitewe no gutinya ko byatuma dusabwa gukora byinshi cyane. Ni iby’ukuri ko uvuze inshingano aba avuze akazi, ariko ni akazi gashimishije. (Gereranya n’Ibyakozwe 20:35.) Pawulo yabonye ko kwiyegurira Imana bisaba ko “tugoka tukarwana.” Yavuze ko tubikora tubyishimiye, “[kuko] twiringiye Imana ihoraho,” itajya yibagirwa umurimo dukorera bagenzi bacu b’Abakristo n’abandi bantu.—1 Timoteyo 4:9, 10; Abaheburayo 6:10.
Diyama zimwe na zimwe ziba zirimo “ibinogori” bizamo mu gihe ziremarema mu butaka, bityo zikaba zigomba gufatwa neza. Ariko kandi, umuhanga mu kuzisena ashobora kumenya aho ikinogori kiri yifashishije icyuma cyabigenewe cyitwa polariscope, maze agatunganya iryo buye ntiryangirike. Wenda twaba tubabara bitewe n’ikinogori kiturimo, cyangwa ubusembwa dufite, bitewe n’imimerere twarerewemo cyangwa ibintu bibi twanyuzemo bihora bidushengura umutima. Ni iki twakora? Mbere na mbere, tugomba kwemera ko icyo kibazo ari twe kireba, kandi tukiyemeza kugikemura uko bishoboka kose. Birumvikana ko twagombye gutura imitwaro yacu imbere ya Yehova binyuriye mu isengesho, ndetse wenda byanashoboka tugashakira ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka ku musaza w’Umukristo.—Zaburi 55:23, umurongo wa 22 muri Biblia Yera; Yakobo 5:14, 15.
Nicholas na we yari afite bene icyo kinogori cy’imbere mu mubiri. Yagize ati “papa yari umusinzi, kandi yaratubabazaga cyane jye na mushiki wanjye. Aho mviriye mu ishuri, nagiye mu gisirikare, ariko ingeso yanjye yo kwigomeka ntiyatinze kunkururira ingorane. Abayobozi bacu ba gisirikare banshyize muri gereza bampora gucuruza ibiyobyabwenge, maze na ho ndahatoroka. Amaherezo, navuye mu gisirikare, ariko nkomeza guhura n’ingorane. N’ubwo ubuzima bwanjye bwari bwarahindanyijwe no gusabikwa n’ibiyobyabwenge n’ubusinzi, nashishikazwaga na Bibiliya kandi nkifuza kugira imibereho ifite intego. Byaje kugera ubwo mbonana n’Abahamya ba Yehova, mpindura uburyo bwanjye bwo kubaho, maze nakira ukuri.
“Ariko kandi, kugira ngo nemere kandi ncike ku ngeso yari muri kamere yanjye, byafashe imyaka myinshi. Nangaga mu buryo bukomeye gutegekwa, kandi iyo nagirwaga inama nahitaga ndakara. N’ubwo nifuzaga gukoreshwa na Yehova mu buryo bwuzuye, izo ntege nke zamberaga imbogamizi. Amaherezo, mbifashijwemo n’abasaza babiri b’abagwaneza, naje kwemera ko ngomba kugira icyo nkora kuri iyo ngorane yanjye, maze ntangira gushyira mu bikorwa inama zuje urukundo kandi zishingiye ku Byanditswe bangiriye. N’ubwo akajinya kajya kanyuzamo kakubura, ubu noneho nsigaye nzi gutegeka kamere yanjye yo kwigomeka. Nshimira cyane Yehova ku bwo kuba yarakomeje kunyihanganira no ku bw’ubufasha bwuje urukundo bw’abasaza. Kubera amajyambere yanjye yo mu buryo bw’umwuka, vuba aha nabaye umukozi w’imirimo.”
Nk’uko Nicholas yabyiboneye, guhindura imyifatire yashinze imizi mu mutima ntibyoroshye. Natwe dushobora guhangana n’ikibazo nk’icyo cy’ingorabahizi. Wenda dushobora kuba dukabya gufatana uburemere akantu kabaye ako ari ko kose. Dushobora kuba tucyibuka ukuntu twahohotewe, cyangwa tukaba dukabya kwibanda ku bihereranye no kuba tugomba kwishyira tukizana. Bityo rero, amajyambere yacu ya Gikristo ashobora kugira umupaka. Abahanga mu gusena diyama, bibonera ikintu gisa n’icyo ngicyo ku mabuye bita naats. Mu by’ukuri, ayo ni amabuye abiri yiremamo ibuye rimwe, mu gihe diyama iba yiremarema mu butaka. Ibyo bituma ayo mabuye bita naats aba manini kandi agasobekerana, ku buryo kuyakata ukurikije imiterere y’uduce tuyagize, biba bigoye cyane. Ku rwacu ruhande, natwe tubona ukuntu “imimerere” y’umutima wacu ukunze irwana n’ “imimerere” y’umubiri wacu udatunganye (Matayo 26:41; Abagalatiya 5:17). Rimwe na rimwe, dushobora kumva dushaka kureka burundu guhatana, twitwaje ko ibyo ari byo byose kudatungana kwa kamere yacu ari nta cyo gutwaye. Dushobora kuvuga tuti ‘n’ubundi kandi, abo mu muryango wanjye n’incuti zanjye baracyankunda.’
Ariko kandi, niba twifuza gukorera abavandimwe bacu no guhesha ikuzo Data wo mu ijuru, tugomba ‘guhinduka bashya mu mwuka w’ubwenge bwacu,’ twambara umuntu mushya. Iyo mihati si iy’imfabusa, nk’uko Nicholas kimwe n’abandi bantu batabarika bashobora kubihamya. Umuhanga mu gusena diyama, aba azi ko akantu kamwe k’ubusembwa gashobora gutesha agaciro diyama yose. Mu buryo nk’ubwo, turamutse turangaranye uruhande dufitemo intege nke muri kamere yacu, dushobora kwangiza isura yacu yo mu buryo bw’umwuka. Ariko kandi, ikirushijeho kuba kibi ni uko gucika intege mu buryo bukomeye bishobora gutuma dutentebuka mu by’umwuka.—Imigani 8:33.
Kimwe n’ “Umuriro” (NW) Uturimo
Umuhanga mu gusena diyama, aharanira gutuma imirase iyibamo irabagirana. Ibyo abikora atunganya uduhande twayo, ku buryo dutuma icyo twakwita umukororombya uyirimo uboneka. Urwo rumuri rw’amabara menshi ruba ruri muri diyama rurarabagirana, rugatanga imirase ituma diyama ibengerana. Mu buryo nk’ubwo, umwuka w’Imana ushobora kuba nk’ “umuriro” uturimo.—1 Abatesalonike 5:19, NW; Ibyakozwe 18:25; Abaroma 12:11.
Ariko se, byagenda bite niba twiyumvamo ko dukeneye kugira ishyaka mu buryo bw’umwuka? Ibyo byakorwa bite? Icyo gihe, tugomba ‘gutekereza inzira zacu’ (Zaburi 119:59, 60). Ibyo byaba bikubiyemo gutahura ibintu biduca intege mu buryo bw’umwuka, hanyuma tukagena imirimo ya gitewokarasi tugomba kurushaho gukurikirana dushyizeho umwete. Dushobora kurushaho gufatana uburemere ibintu byo mu buryo bw’umwuka, binyuriye ku cyigisho cya bwite cya buri gihe, no mu gusenga dushyizeho umwete (Zaburi 119:18, 32; 143:1, 5, 8, 10). Byongeye kandi, nitwifatanya n’abakorana umwete bafite ukwizera, bizatuma turushaho gushimangira icyemezo twafashe cyo gukorera Yehova tubigiranye ishyaka.—Tito 2:14.
Louise, umukobwa w’Umukristokazi, yagize ati “nabanje kumara imyaka ibiri ntekereza ku murimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose, mbere y’uko nuzuza fomu yo kuba umupayiniya, cyangwa umubwiriza w’Ubwami w’igihe cyose. Nta kintu cyanzitiraga, ariko nari mfite imibereho yo kudamarara, kandi nta mihati nashyiragaho kugira ngo nyireke. Hanyuma, papa yaje gupfa mu buryo butari bwitezwe. Nabonye ukuntu ubuzima buyoyoka mu buryo bworoshye, kandi mbona ko jyewe ku giti cyanjye nta kintu kigaragara nakoraga. Bityo rero, nahinduye uko nabonaga ibintu mu buryo bw’umwuka, nagura umurimo wanjye, maze mba umupayiniya w’igihe cyose. Abantu babimfashijemo mu buryo bwihariye, ni abavandimwe na bashiki banjye bo mu buryo bw’umwuka, bahoraga bashyigikira gahunda z’umurimo wo kubwiriza, maze buri gihe bakamperekeza mu murimo. Namenye ko burya uko byagenda kose, tuba dufatanyije n’abavandimwe bacu mu mimerere yabo no mu ntego zabo.”
Dutyazwa nk’Abatyazwa n’Icyuma
Amabuye ya diyama ni yo mabuye yiremarema mu buryo buhuje na kamere, akomera cyane kurusha ayandi yose yo ku isi. Ku bw’ibyo rero, diyama imwe ishobora gukata indi. Ibyo bishobora kwibutsa abigishwa ba Bibiliya umugani ugira uti “uko icyuma gityaza ikindi, ni ko umuntu akaza mugenzi we” (Imigani 27:17). Ni gute isura y’umuntu ‘ityazwa’? Umuntu umwe ashobora gutyaza imimerere yo mu bitekerezo n’iyo mu buryo bw’umwuka y’undi muntu akabigeraho, kimwe n’uko icyuma runaka gishobora gukoreshwa mu gukaza ubugi bw’ikindi cyuma bihuje ubwoko. Urugero, turamutse tumanjiriwe bigatuma twiheba, inkunga dutewe n’undi muntu ishobora kutwubaka mu buryo bukomeye. Bityo rero, isura yacu izinze umunya ishobora gucya, maze tukaba twagarura ubuyanja, tukongera gukorana umwete mu murimo bundi bushya (Imigani 13:12). Cyane cyane abasaza b’itorero bashobora kugira akamaro mu kudutyaza, badutera inkunga kandi batugira inama zishingiye ku Byanditswe, zo gutuma twivugurura. Bakurikiza ihame ryavuzwe na Salomo, rigira riti “bwiriza umunyabwenge, kandi azarushaho kugira ubwenge; igisha umukiranutsi, kandi azunguka kumenya.”—Imigani 9:9.
Birumvikana ko gutoza umuntu mu buryo bw’umwuka bifata igihe. Intumwa Pawulo yamaze imyaka isaga icumi iha Timoteyo ubumenyi yari yaragiye yunguka, hamwe n’ubuhanga bwo kwigisha (1 Abakorinto 4:17; 1 Timoteyo 4:6, 16). Kuba Mose yaramaze igihe kirekire cy’imyaka isaga 40 atoza Yosuwa, byagiriye ishyanga ry’Isirayeli akamaro mu gihe kirekire (Yosuwa 1:1, 2; 24:29, 31). Elisa yagendanye n’umuhanuzi Eliya mu gihe kingana hafi n’imyaka 6, ahabonera urufatiro rwari kuzamufasha mu murimo we wari kuzamara hafi imyaka 60 (1 Abami 19:21; 2 Abami 3:11). Abasaza na bo bakurikiza urugero rwa Pawulo, Mose na Eliya, mu gihe badahwema gutoza abandi babigiranye ukwihangana.
Gushimira, ni igice cy’ingenzi cyane mu gutoza umuntu. Kubwira abandi amagambo azira uburyarya yo kubashimira ku bw’inshingano zabo basohoza neza cyangwa ku bw’ibikorwa byabo byo gushimwa, bishobora kubasunikira kwifuza gukorera Imana mu buryo bwuzuye kurushaho. Gushimirwa bituma umuntu agira icyizere, na cyo kikamushishikariza gukosora aho afite intege nke. (Gereranya na 1 Abakorinto 11:2.) Nanone kandi, kugira ngo umuntu agire ishyaka ryo kujya mbere mu kuri, biterwa no kuba ahugiye cyane mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami no mu yindi mirimo y’itorero (Ibyakozwe 18:5). Iyo abasaza baha abandi bavandimwe inshingano bakurikije amajyambere yabo yo mu buryo bw’umwuka, bituma abo bagabo bagira ubumenyi bw’agaciro butuma baba inararibonye, kandi bishobora gushimangira icyifuzo cyabo cyo gukomeza kujya mbere mu buryo bw’umwuka.—Abafilipi 1:8, 9.
Impamvu Ishyitse Ituma Tugira Amajyambere mu Buryo bw’Umwuka
Diyama ibonwa ko ifite agaciro kenshi. Ibyo ni nako bimeze ku bantu ubu barimo bifatanya n’umuryango wo ku isi hose w’abasenga Yehova. Mu by’ukuri, Imana ubwayo ibita “ibyifuzwa,” cyangwa ibintu “by’agaciro kenshi” byo mu mahanga yose. (Hagayi 2:7, NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Mu mwaka ushize, abantu bagera ku 375.923 babaye Abahamya ba Yehova babatijwe. Kugira ngo haboneke ibikenewe ku bw’uko kwiyongera, ni ngombwa ‘kwagura ihema.’ Nitugira amajyambere mu buryo bw’umwuka—kandi tukuzuza ibisabwa kugira ngo duhabwe inshingano mu murimo wa Gikristo—dushobora kwifatanya mu kwita kuri uko kwaguka.—Yesaya 54:2; 60:22.
Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze kuri za diyama nyinshi zifite agaciro kenshi ziba zibitswe mu byumba by’imitamenwa byo muri za banki, kandi zikaba zidakunze kujya ahagaragara, agaciro kacu ko mu buryo bw’umwuka gashobora kurabagirana. Kandi uko duhora dusena imico yacu ya Gikristo maze tukayigaragaza, tuba duhesha Yehova Imana ikuzo. Yesu yateye abigishwa be inkunga agira ati “umucyo wanyu uboneker[e] imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru” (Matayo 5:16). Nta gushidikanya, iyo ni impamvu yumvikana yagombye gutuma tugira amajyambere mu buryo bw’umwuka.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Muri iyi ngingo, amazina amwe n’amwe yagiye asimbuzwa andi.