Imigani
14 Umugore w’umunyabwenge yubaka urugo rwe,+
Ariko umugore utagira ubwenge ararwisenyera.
2 Umuntu ukora ibyiza atinya Yehova,
Ariko umuntu w’indyarya aramusuzugura.
3 Amagambo y’ubwibone avugwa n’umuntu utagira ubwenge aryana nk’inkoni,
Ariko amagambo y’abanyabwenge azabarinda.
4 Ahatakiri inka, aho zariraga haba hasukuye,
Ariko imbaraga z’ikimasa zituma haboneka umusaruro mwinshi.
5 Umutangabuhamya wizerwa ntabeshya,
Ariko ibyo umutangabuhamya w’indyarya avuga byose biba ari ibinyoma.+
6 Umuntu useka abandi ashaka ubwenge ntabubone,
Ariko umuntu usobanukiwe, kugira ubumenyi biramworohera.+
7 Jya wirinda umuntu utagira ubwenge,
Kuko nta bumenyi yakungura.+
8 Ubwenge butuma umunyamakenga asobanukirwa ibyo akwiriye gukora,
Ariko abantu batagira ubwenge barayoba bitewe n’ubuswa bwabo.+
9 Abantu batagira ubwenge bapfobya ikosa,+
Ariko abakiranutsi baba bashaka kwiyunga n’abandi.
10 Umuntu ni we umenya agahinda afite mu mutima,
Kandi ni na we wenyine umenya ibyishimo afite.
11 Urugo rw’ababi ruzasenywa,+
Ariko urugo rw’abakiranutsi ruzakomera.
13 Umuntu ashobora guseka ariko mu mutima ababaye,
Kandi ibyishimo bishobora gusozwa n’agahinda.
14 Umuntu udatinya Imana azagerwaho n’ingaruka z’imyitwarire ye,+
Ariko umuntu mwiza azahemberwa ibikorwa bye.+
15 Umuntu wese utaraba inararibonye yemera ibivuzwe byose,
Ariko umunyamakenga arashishoza agatekereza ku byo agiye gukora.+
16 Umunyabwenge agira amakenga kandi akirinda ibibi,
Ariko umuntu utagira ubwenge nta cyo yitaho kandi ariyiringira.
17 Umuntu urakara vuba akora ibintu bigaragaza ko atagira ubwenge,+
Ariko umuntu ubanza gutekereza ku byo agiye gukora, arangwa.
18 Abataraba inararibonye bagaragaza ubuswa,
Ariko abanyabwenge bagaragaza ubumenyi.+
19 Abantu babi bazunamira abeza,
Kandi abagome bazapfukama mu marembo y’abakiranutsi.
21 Usuzugura mugenzi we aba akoze icyaha,
Ariko umuntu wese ugirira impuhwe uworoheje, azagira ibyishimo.+
22 Umuntu upanga imigambi mibi azayoba,
Ariko abiyemeza gukora ibyiza bagaragarizwa urukundo* n’ubudahemuka.+
23 Umurimo wose ukoranywe umwete uzana inyungu,
Ariko amagambo gusa arakenesha.+
24 Abanyabwenge bagira ubutunzi,
Ariko abatagira ubwenge bagumana ubuswa bwabo.+
25 Umutangabuhamya uvuga ukuri arokora ubuzima,
Ariko uriganya ahora avuga ibinyoma.
27 Gutinya Yehova bituma umuntu akomeza kubaho,
Kandi bimurinda urupfu.
28 Iyo umwami afite abaturage benshi, aba akomeye,+
Ariko iyo umutegetsi adafite abantu ararimbuka.
29 Umuntu utinda kurakara aba afite ubushishozi bwinshi,+
Ariko unanirwa kwihangana ntaba agaragaje ubwenge.+
30 Umutima utuje utuma umubiri ugira ubuzima bwiza,
Ariko ishyari ni nk’indwara yangiza amagufwa.+
31 Uriganya uworoheje aba atutse uwamuremye,+
Ariko ugirira neza umukene, aba ahesheje icyubahiro uwamuremye.+
32 Umuntu mubi azarimburwa n’ibibi bye,
Ariko umukiranutsi azarindwa n’ubudahemuka bwe.+
33 Umuntu ujijutse agumana ubwenge bwe mu mutima we,+
Ariko ibyo umuswa azi, abyamamaza hose.
34 Gukiranuka ni byo bituma igihugu kigira agaciro,+
Ariko ibyaha bikoza isoni abantu.