Imigani
28 Umuntu mubi ahunga nta wumwirukankanye,
Ariko abakiranutsi baba bifitiye icyizere nk’intare.+
2 Iyo igihugu kirimo imyivumbagatanyo,* abategetsi bacyo basimburana ari benshi,+
Ariko umuntu ushishoza akagira n’ubumenyi atuma umutware amara igihe kirekire ku butegetsi.+
3 Umugabo w’umukene uriganya aboroheje,+
Ameze nk’imvura itwara imyaka yose yo mu murima.
4 Abareka gukurikiza amategeko bashima umuntu mubi,
Ariko abakomeza kumvira amategeko barakazwa n’abareka kuyakurikiza.+
5 Abantu babi ntibashobora gusobanukirwa ubutabera,
Ariko abashaka Yehova bashobora gusobanukirwa ibintu byose.+
6 Umukene ukora ibikwiriye,
Aruta umuntu ukora ibintu bibi nubwo yaba ari umukire.+
7 Umwana ujijutse yumvira amategeko,
Ariko uba incuti y’abanyandanini akoza papa we isoni.+
8 Umuntu wigwizaho ubutunzi ashakira inyungu+ mu bandi,
Nubwo yagira ubutunzi bwinshi, bwose buzaba ubw’umuntu ugirira neza abakene.+
9 Umuntu wanga kumvira amategeko,
N’isengesho rye Imana iraryanga.+
10 Uyobya abakiranutsi agatuma bakora ibibi, na we azagwa mu rwobo yicukuriye,+
Ariko abantu b’indahemuka bo bazaragwa ibyiza.+
12 Iyo abakiranutsi batsinze haba ibyishimo byinshi,
Ariko iyo ababi bafashe ubutegetsi, abantu bajya kwihisha.+
14 Umuntu uhora ari maso agira ibyishimo,
Ariko uwanga kumva azahura n’akaga.+
15 Umutegetsi mubi ukandamiza abantu batagira kirengera,
Aba ameze nk’intare itontoma* cyangwa nk’idubu yirukankanye inyamaswa ishaka kurya.+
16 Umuyobozi utagira ubushishozi akoresha nabi ubutware bwe,+
Ariko uwanga inyungu zishingiye ku buhemu azabaho imyaka myinshi.+
17 Umuntu uhorana umutimanama umucira urubanza bitewe n’abantu yishe, azahunga kugeza ageze mu mva.*+
Ntihakagire abamushyigikira.
18 Umuntu ukora ibyiza Imana izamukiza,+
Ariko umuntu ukora ibibi azahura n’ibibazo mu buryo butunguranye.+
19 Uhinga ubutaka bwe azagira ibyokurya bihagije,
Ariko ukurikira ibitagira umumaro azakena cyane.+
20 Umuntu w’indahemuka azabona imigisha myinshi,+
Ariko uhatana kugira ngo akire vuba ntazakomeza kuba indahemuka.+
21 Kubogama si byiza,+
Kandi umuntu ashobora gucumuzwa n’agace k’umugati.
22 Umuntu urarikira aba ashaka kugira ubutunzi,
Ariko ntaba azi ko ubukene buzamwibasira.
24 Umuntu wiba papa we na mama we maze akavuga ati: “Nta cyo bitwaye,”+
Aba ari incuti y’abajura.+
25 Umuntu ugira umururumba ateza amakimbirane,
Ariko uwishingikiriza kuri Yehova azamererwa neza.+
27 Umuntu uha umukene nta kintu azabura,+
Ariko umuntu umwirengagiza ntamufashe, abantu bazamusabira ibyago.
28 Iyo ababi bagiye ku butegetsi abantu barihisha,
Ariko iyo barimbutse abakiranutsi baba benshi.+