-
Intangiriro 37:7-9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Twari hagati mu murima duhambira imitwaro, nuko umutwaro wanjye ureguka, urahagarara maze imitwaro yanyu ikikiza umutwaro wanjye irawunamira.”+ 8 Abavandimwe be baramubwira bati: “Ubwo se urashaka kuvuga ko uzaba umwami wacu, ukadutegeka?”+ Nuko barushaho kumwanga bamuhoye inzozi ze n’ibyo yavuze.
9 Hanyuma arota izindi nzozi, azibwira abavandimwe be ati: “Nongeye kurota maze mbona izuba, ukwezi n’inyenyeri 11 binyunamira.”+
-