ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 18:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 18 Nyuma yaho Yehova+ abonekera Aburahamu ari mu biti binini by’i Mamure,+ ubwo yari yicaye ku muryango w’ihema rye ku manywa, igihe haba hari ubushyuhe bwinshi.

  • Intangiriro 23:19
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 19 Hanyuma Aburahamu ashyingura umurambo w’umugore we Sara mu buvumo bwo mu murima w’i Makipela imbere y’i Mamure, ari ho i Heburoni, mu gihugu cy’i Kanani.

  • Intangiriro 25:9, 10
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 9 Nuko abahungu be ari bo Isaka na Ishimayeli bamushyingura mu buvumo bw’i Makipela, mu murima uri imbere y’i Mamure wahoze ari uwa Efuroni umuhungu wa Sohari w’Umuheti,+ 10 uwo Aburahamu yari yaraguze n’abahungu ba Heti. Aho ni ho bashyinguye Aburahamu kandi ni na ho bari barashyinguye umugore we Sara.+

  • Intangiriro 35:27
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 27 Amaherezo Yakobo agera kwa papa we Isaka i Mamure,+ mu karere ka Kiriyati-aruba, ari ho hitwa Heburoni, ari na ho Aburahamu na Isaka bari barimukiye.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze