10 Nuko Loti yitegereza hirya no hino abona akarere kose ka Yorodani,+ abona ko hose hari amazi menshi. Abona hameze nk’ubusitani bwa Yehova,+ mbese hameze nk’igihugu cya Egiputa kugeza i Sowari.+ Icyo gihe hari mbere y’uko Yehova arimbura Sodomu na Gomora.