17 Ishimayeli yabayeho imyaka 137, hanyuma arapfa, bamushyingura nk’uko bashyinguye ba sekuruza. 18 Abakomoka kuri Ishimayeli bari batuye mu gace kava i Havila+ hafi y’i Shuri,+ akaba ari hafi ya Egiputa, kakagera muri Ashuri. Bari batuye hafi y’abavandimwe babo bose.+