2 Aburamu abyumvise aravuga ati: “Yehova Mwami w’Ikirenga, ibihembo byawe bizamarira iki ko ubona nta kana ngira, kandi uzasigarana ibyanjye ari Eliyezeri w’i Damasiko?”+ 3 Aburamu yongeraho ati: “Dore nta bana+ wampaye kandi umugaragu wo mu rugo rwanjye ni we uzasigarana ibyanjye.”