36 Esawu aravuga ati: “Iyo ni yo mpamvu yitwa Yakobo kuko ubu ari ubwa kabiri antwariye umwanya.+ Yamaze kunyambura uburenganzira nahabwaga no kuba ndi imfura,+ none dore antwaye n’umugisha!”+ Hanyuma abaza papa we ati: “None se nta mugisha wansigiye?”