-
Intangiriro 12:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Yehova abwira Aburamu ati: “Va mu gihugu cyawe no muri bene wanyu no mu bakomoka kuri papa wawe, maze ujye mu gihugu nzakwereka.+ 2 Nzaguha umugisha ntume abagukomokaho baba benshi kandi bagire imbaraga. Nzatuma izina ryawe ryamamara cyane kandi uzabera abandi umugisha.+ 3 Nzaha umugisha abakwifuriza umugisha kandi abakwifuriza ibibi ni bo bizageraho.+ Imiryango yose yo ku isi izahabwa umugisha* binyuze kuri wowe.”+
-
-
Abagalatiya 3:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Imana yakoresheje ibyanditswe, igaragaza ko abantu batari Abayahudi bari kuba abakiranutsi, bitewe n’uko bagaragaza ukwizera. Ni na cyo cyatumye imenyesha Aburahamu ubutumwa bwiza mbere y’igihe, igira iti: “Abantu bo mu bihugu byose byo ku isi bazahabwa umugisha binyuze kuri wowe.”+
-