31 Ahita ahamagara Mose na Aroni+ muri iryo joro arababwira ati: “Muhaguruke muve mu bantu banjye, mujyane n’abandi Bisirayeli, mugende mukorere Yehova nk’uko mwabivuze.+ 32 Mufate ihene zanyu, intama zanyu n’inka zanyu maze mugende nk’uko mwabivuze.+ Kandi munsabire umugisha.”