8 Arahaguruka ararya kandi aranywa, ibyo biryo bituma agira imbaraga ku buryo yagenze iminsi 40 n’amajoro 40, agera ku musozi w’Imana y’ukuri witwa Horebu.+
9 Ahageze yinjira mu buvumo+ araramo. Nuko Yehova aramubaza ati: “Eliya we, urakora iki aha?”