-
Ibyakozwe 7:30-34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
30 “Nuko imyaka 40 ishize, umumarayika amubonekera mu butayu bwo hafi y’Umusozi wa Sinayi, mu gihuru cy’amahwa cyaka cyane.+ 31 Mose abibonye biramutangaza cyane. Ariko ahegereye ngo arebe ibyo ari byo, yumva ijwi rya Yehova* rigira riti: 32 ‘ndi Imana ya ba sogokuruza banyu, Imana ya Aburahamu, Isaka na Yakobo.’+ Nuko Mose agira ubwoba bwinshi aratitira, ntiyatinyuka gukomeza ngo arebe ibyo ari byo. 33 Yehova aramubwira ati: ‘kuramo inkweto kuko aho hantu uhagaze ari ahera. 34 Nabonye rwose ukuntu abantu banjye bari muri Egiputa barengana. Numvise ukuntu bataka+ kandi ngiye kubakiza.* None rero, ngiye kugutuma muri Egiputa.’
-