-
Kuva 33:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
33 Yehova yongera kubwira Mose ati: “Haguruka uve hano, wowe n’abantu wakuye mu gihugu cya Egiputa, mujye mu gihugu narahiye ko nzaha Aburahamu, Isaka na Yakobo nkavuga ko ‘nzagiha abazabakomokaho.’+ 2 Nzohereza umumarayika imbere yawe+ nirukane Abanyakanani, Abamori, Abaheti, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 7:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 “Amaherezo Yehova Imana yanyu nabageza mu gihugu mugiye kujyamo kugira ngo mucyigarurire,+ azirukana abantu bo mu bihugu bituwe n’abantu benshi,+ ni ukuvuga Abaheti, Abagirugashi, Abamori,+ Abanyakanani, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi.+ Ni abantu bo mu bihugu birindwi babaruta ubwinshi kandi babarusha imbaraga.+
-
-
Nehemiya 9:7, 8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Ni wowe Yehova Imana y’ukuri, watoranyije Aburamu+ ukamuvana muri Uri+ y’Abakaludaya ukamuhindurira izina ukamwita Aburahamu.+ 8 Wabonye ko umutima we ugutunganiye,+ maze umusezeranya ko uzamuha igihugu cy’Abanyakanani, Abaheti, Abamori, Abaperizi, Abayebusi n’Abagirugashi, ukagiha abamukomokaho.+ Kandi ibyo wamusezeranyije warabikoze kuko ukiranuka.
-