-
Abaheburayo 12:18-21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Ntimwigeze mwegera+ wa musozi wari uri kwakaho umuriro mwinshi,+ uriho igicu cyijimye, umwijima mwinshi cyane n’umuyaga mwinshi cyane,+ 19 kandi wumvikanaho ijwi ry’impanda*+ n’ijwi ry’Imana.+ Abantu bumvise iryo jwi maze basaba binginga ko batagira irindi jambo babwirwa.+ 20 Bari batewe ubwoba cyane n’itegeko ryagiraga riti: “N’itungo ubwaryo nirigera kuri uwo musozi ryicishwe amabuye.”+ 21 Nanone kubona ibyo bintu byari biteye ubwoba cyane, ku buryo na Mose yavuze ati: “Mfite ubwoba kandi ndi gutitira.”+
-