-
Kuva 24:17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Ku Bisirayeli babirebaga, babonaga ubwiza bwa Yehova bumeze nk’umuriro waka cyane hejuru ku musozi.
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 4:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 “Icyo gihe mwaraje muhagarara munsi y’umusozi. Uwo musozi wakagaho umuriro mwinshi cyane, ukaka ukagera mu kirere. Wari uriho umwijima mwinshi cyane n’igicu cyijimye.+ 12 Yehova yatangiye kubavugisha ari hagati muri uwo muriro.+ Mwumvaga amajwi ariko ntihagire ishusho y’ikintu icyo ari cyo cyose mubona.+ Mwumvaga ijwi gusa.+
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 7:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Salomo akimara gusenga,+ umuriro umanuka uturutse mu ijuru+ utwika igitambo gitwikwa n’umuriro hamwe n’ibindi bitambo kandi ikuzo rya Yehova ryuzura muri iyo nzu.+ 2 Abatambyi ntibashobora kwinjira mu nzu ya Yehova, kuko ikuzo rya Yehova ryari ryuzuye mu nzu ya Yehova.+ 3 Abisirayeli bose babona umuriro uturuka mu ijuru n’ikuzo rya Yehova riza kuri iyo nzu. Nuko barapfukama bakoza imitwe hasi, bashimira Yehova “kuko ari mwiza kandi urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.”
-