-
Gutegeka kwa Kabiri 4:15-18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 “Kubera ko nta shusho y’ikintu icyo ari cyo cyose mwabonye igihe Yehova yabavugishirizaga kuri Horebu ari hagati mu muriro, muzirinde 16 kugira ngo mutagwa mu cyaha, mugakora igishushanyo kibajwe, gifite ishusho y’ikintu icyo ari cyo cyose, yaba iy’umugabo, iy’umugore,+ 17 iy’inyamaswa iyo ari yo yose yo ku isi, iy’ikintu cyose kiguruka mu kirere,+ 18 iy’ikintu cyose gikururuka ku butaka cyangwa iy’ifi+ iyo ari yo yose.
-