ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 22:27
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 27 kuko ari wo wonyine afite yifubika. None se naryama aziyorosa iki?+ Nantakira nzamwumva, kuko ngira imbabazi.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 30:9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 9 Nimwongera gukorera Yehova, abajyanye abavandimwe banyu n’abahungu banyu ku ngufu bazabagirira imbabazi,+ babareke bagaruke muri iki gihugu,+ kuko Yehova Imana yanyu ari Imana igira impuhwe n’imbabazi+ kandi nimwongera kumukorera na we azabitaho.”+

  • Nehemiya 9:17
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 17 Nuko banga kumvira,+ ntibibuka ibikorwa bitangaje wabakoreye, ahubwo baragusuzugura maze bishyiriraho umutware wo kubasubiza muri Egiputa aho bakoreshwaga imirimo y’agahato.+ Ariko ntiwabatereranye+ kubera ko uri Imana ikunda kubabarira, igira imbabazi n’impuhwe, itinda kurakara kandi ifite urukundo rwinshi rudahemuka.+

  • Zab. 86:15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Ariko wowe Yehova, uri Imana igira imbabazi nyinshi n’impuhwe,

      Itinda kurakara, yizerwa kandi ifite urukundo rwinshi rudahemuka.+

  • Yoweli 2:13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 Aho guca imyenda yanyu gusa,+

      Ahubwo nimugaragaze ko mwihannye by’ukuri.+ Nimugarukire Yehova Imana yanyu,

      Kuko agira impuhwe n’imbabazi, atinda kurakara+ kandi afite urukundo rwinshi rudahemuka.+

      Azisubiraho, areke guteza ibyago abantu be.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze