-
Abalewi 2:3-7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Ibisigaye kuri iryo turo ry’ibinyampeke ni ibya Aroni n’abahungu be.+ Ni ibintu byera cyane+ mu maturo atwikwa n’umuriro aturwa Yehova.
4 “‘Nujya gutanga ituro ry’ibinyampeke ry’imigati yokeje mu ifuru, izabe ari imigati itarimo umusemburo, irimo amavuta, ifite ishusho y’uruziga,* cyangwa utugati tutarimo umusemburo dusize amavuta.+ Uzabikore mu ifu inoze.
5 “‘Niba ituro ryawe ry’ibinyampeke ari imigati itetse ku ipanu,+ izabe ikozwe mu ifu inoze ivanze n’amavuta kandi itarimo umusemburo. 6 Uzayicemo uduce maze uyisukeho amavuta.+ Ni ituro ry’ibinyampeke.
7 “‘Kandi niba ituro ryawe ry’ibinyampeke ari umugati utetswe mu mavuta, uzabe ukozwe mu ifu inoze ivanze n’amavuta.
-
-
1 Abakorinto 9:13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Muzi neza ko abantu bakora imirimo yo mu rusengero barya ku byo abantu baba bazanye mu rusengero. Nanone abantu bakora umurimo wo ku gicaniro batwara ku byatambiwe ku gicaniro.+
-