-
Kuva 29:15-18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 “Noneho uzafate isekurume y’intama imwe maze Aroni n’abahungu be barambike ibiganza ku mutwe wayo.+ 16 Uzayibage maze amaraso yayo uyaminjagire ku mpande zose z’igicaniro.+ 17 Iyo sekurume y’intama uzayicemo ibice kandi woze amara yayo+ n’amaguru yayo, maze ibice byayo ubishyire hamwe n’umutwe. 18 Iyo sekurume y’intama yose uzayishyire ku gicaniro uyitwike. Izabe igitambo gitwikwa n’umuriro kandi impumuro yacyo ishimishe Yehova.+ Ni igitambo gitwikwa n’umuriro gitambirwa Yehova.
-
-
Abalewi 1:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Azarambike ikiganza ku mutwe w’icyo gitambo gitwikwa n’umuriro, bityo cyemerwe kugira ngo ababarirwe ibyaha.
-