-
Abalewi 11:23-25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Utundi dusimba twose dufite amababa tw’amaguru ane, mujye mubona ko twanduye. 24 Utwo dusimba dushobora kubanduza. Umuntu wese uzakora ku ntumbi yatwo, mujye mubona ko yanduye ageze nimugoroba.+ 25 Umuntu wese uzaterura intumbi yatwo, azamese imyenda ye+ kandi muzabone ko yanduye ageze nimugoroba.
-
-
Abalewi 15:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Umuntu urwaye iyo ndwara nacira ku muntu utanduye, uwo muntu azamese imyenda ye kandi akarabe. Azaba yanduye kugeza nimugoroba.
-
-
Abalewi 22:4-6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Ntihakagire umuntu urwaye ibibembe+ wo mu bakomoka kuri Aroni cyangwa urwaye indwara ituma hari ibintu biva mu gitsina cye+ urya ku bintu byera, keretse igihe azaba atacyanduye.+ Kandi n’uwanduye bitewe n’uko yakoze ku muntu wapfuye,+ umugabo wasohoye intanga,+ 5 uwakoze ku dusimba twanduye+ cyangwa agakora ku muntu wanduye+ bitewe n’impamvu iyo ari yo yose, na we ntakabiryeho. 6 Umuntu wese uzabikoraho azaba yanduye kugeza nimugoroba, kandi ntazarye ibintu byera keretse amaze gukaraba.+
-