-
Kuva 23:31-33Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
31 “Nzagushyiriraho umupaka uhera ku Nyanja Itukura ukagera ku nyanja y’Abafilisitiya, kandi ugahera ku butayu ukageza kuri rwa Ruzi rwa Ufurate.+ Nzaguha abaturage b’iki gihugu ubarimbure.+ 32 Ntuzagirane isezerano na bo cyangwa ngo urigirane n’imana zabo.+ 33 Ntibazature mu gihugu cyawe kugira ngo batazatuma uncumuraho. Kandi nukorera imana zabo bizakubera umutego.”+
-
-
Yosuwa 23:12, 13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 “Ariko nimureka Imana, mukagirana ubucuti n’abantu basigaye bo muri ibi bihugu,+ mugashyingirana+ na bo, mukifatanya na bo, kandi na bo bakifatanya namwe, 13 mumenye rwose ko Yehova Imana yanyu atazakomeza kubirukanira abantu bo muri ibyo bihugu.+ Bizababera nk’umutego, bibabere nk’inkoni mukubitwa mu mugongo,+ n’amahwa mu maso yanyu, kugeza igihe muzapfira mugashira muri iki gihugu cyiza Yehova Imana yanyu yabahaye.”
-