-
Kubara 13:33Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
33 Twabonyeyo n’Abanefili, bakomoka kuri Anaki,+ bakomoka ku Banefili, ku buryo twabonaga tumeze nk’ibihore imbere yabo, kandi na bo ni ko batubonaga.”
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 1:27, 28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 Mwakomeje kwitotombera mu mahema yanyu muvuga muti: ‘Yehova aratwanga, ni cyo cyatumye adukura mu gihugu cya Egiputa kugira ngo adutererane maze Abamori batwice batumareho. 28 Turazamuka tujya he? Abavandimwe bacu baduteye ubwoba bwinshi*+ baratubwira bati: “twahabonye abantu barebare kandi banini kuturusha n’imijyi minini ifite inkuta ndende cyane zigera ku ijuru.+ Twahabonye n’abakomoka kuri Anaki.”’+
-