18 Muzitonde kugira ngo muri mwe hatagira umugabo, umugore cyangwa umuryango, utera Yehova Imana yacu umugongo agakorera imana zo muri ibyo bihugu.+ Uwo muntu aba ameze nk’umuzi umeraho ikimera gikura kikeraho imbuto z’uburozi kandi zisharira cyane.+