11 Yehova yavuganaga na Mose nk’uko umuntu avugana na mugenzi we.+ Iyo Mose yasubiraga mu nkambi, Yosuwa,+ umugaragu wamukoreraga,+ akaba yari umuhungu wa Nuni, ntiyavaga kuri iryo hema.
8 Njye na we twivuganira nk’uko umuntu avugana n’undi.*+ Muvugisha neruye, atari mu migani, kandi njyewe Yehova ndamwiyereka. None se ni iki cyatumye mutinyuka kuvuga nabi umugaragu wanjye Mose?”