-
Kuva 20:16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 “Ntugashinje ibinyoma mugenzi wawe.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 19:16-19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Nihagira umuntu ushinja mugenzi we icyaha ariko agamije kumugirira nabi,+ 17 abo bantu bombi baburana bazajye imbere ya Yehova, imbere y’abatambyi n’imbere y’abacamanza bazaba bariho muri icyo gihe.+ 18 Abacamanza bazagenzure neza bitonze,+ nibasanga uwo muntu ahamya ibinyoma, akaba yashinje ibinyoma umuvandimwe we, 19 muzamukorere nk’ibyo yari yiyemeje kugirira umuvandimwe we,+ mukure ikibi muri mwe.+
-