23 Yehova Imana yanyu azababagabiza, mubatsinde bidasubirwaho, kugeza igihe barimbukiye burundu.+ 24 Azabaha abami babo mubarimbure,+ kandi muzatume amazina yabo yibagirana munsi y’ijuru.+ Nta muntu uzabasha guhagarara imbere yanyu+ kugeza aho muzaba mumariye kubica bose.+