-
Kuva 19:19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Ijwi ry’ihembe rikomeza kwiyongera, rirushaho kurangurura cyane maze Mose atangira kuvuga. Imana y’ukuri na yo imusubiza mu ijwi ryumvikana.
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 4:10-13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Ku munsi mwari muhagaze imbere ya Yehova Imana yanyu ku musozi wa Horebu, Yehova yarambwiye ati: ‘bwira abantu bateranire hamwe kugira ngo bumve amagambo yanjye+ maze bige kuntinya+ igihe cyose bazaba bakiriho, kandi bayigishe abana babo.’+
11 “Icyo gihe mwaraje muhagarara munsi y’umusozi. Uwo musozi wakagaho umuriro mwinshi cyane, ukaka ukagera mu kirere. Wari uriho umwijima mwinshi cyane n’igicu cyijimye.+ 12 Yehova yatangiye kubavugisha ari hagati muri uwo muriro.+ Mwumvaga amajwi ariko ntihagire ishusho y’ikintu icyo ari cyo cyose mubona.+ Mwumvaga ijwi gusa.+ 13 Nuko ababwira isezerano rye,+ ari yo Mategeko Icumi,*+ kandi abategeka kuryubahiriza. Hanyuma ayo mategeko ayandika ku bisate bibiri by’amabuye.+
-