20 Ariko umwami wa Edomu arabasubiza ati: “Ntimuzanyura mu gihugu cyanjye.”+ Umwami wa Edomu ahita aza kubasanganira azanye n’abantu benshi n’ingabo zikomeye. 21 Uko ni ko umwami wa Edomu yanze guha Abisirayeli inzira ngo banyure mu gihugu cye. Nuko Abisirayeli barahindukira banyura indi nzira.+