-
Gutegeka kwa Kabiri 21:6-9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Hanyuma abayobozi bose bo muri uwo mujyi uri hafi y’uwishwe, bazakarabire intoki+ hejuru ya ya nyana yiciwe mu kibaya, 7 maze bavuge bati: ‘si twe twishe uyu muntu kandi ntitwigeze tubona yicwa. 8 Yehova, icyo cyaha ntugishyire ku bantu bawe, ari bo Bisirayeli wacunguye,+ kandi abantu bawe ntubashyireho icyaha cyo kwica umuntu urengana.’+ Ibyo bizatuma badashyirwaho icyaha cyo kwica umuntu.* 9 Uko ni ko muzikuraho icyaha cyo kwica umuntu urengana. Nimubigenza mutyo muzaba mukoze ibyo Yehova abona ko bikwiriye.
-