-
Kuva 17:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Yehova abwira Mose ati: “Ibyo ubyandike mu gitabo bizabe urwibutso kandi ubwire Yosuwa uti: ‘nzatsemba Abamaleki kandi ntibazongera kwibukwa ukundi munsi y’ijuru.’”+
-
-
1 Samweli 15:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Nuko Samweli abwira Sawuli ati: “Ni njye Yehova yohereje kugira ngo ngusukeho amavuta ube umwami w’abantu be ari bo Bisirayeli,+ none umva ibyo Yehova yavuze.+ 2 Yehova nyiri ingabo yavuze ati: ‘Ngomba guhanira Abamaleki ibyo bakoreye Abisirayeli, igihe babarwanyaga bari mu nzira bavuye muri Egiputa.+ 3 None genda wice Abamaleki+ ubarimburane+ n’ibyabo byose, ntuzabarokore.* Uzice+ abagabo n’abagore, abana hamwe n’impinja, wice inka n’intama n’ingamiya n’indogobe.’”+
-