14 Yehova aravuga ati: “nzatuma mumbona.+ Nzahuriza hamwe abantu banyu bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu, mbahurize hamwe mbavanye mu bihugu byose n’ahantu hose nabatatanyirije.+ Nzabagarura aho natumye muva mukajyanwa mu kindi gihugu ku ngufu,” ni ko Yehova avuga.+