22 ‘zahabu, ifeza, umuringa, n’ibyuma by’ubundi bwoko, 23 mbese ikintu cyose kidashobora gutwikwa n’umuriro, muzagicishe mu muriro kugira ngo mucyeze. Nanone muzacyeze mukoresheje amazi yo kweza.+ Ikintu cyose gishobora gutwikwa n’umuriro, muzakinyuze mu mazi.