-
Yosuwa 2:12, 13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 None rero, nimunsezeranye mu izina rya Yehova ko muzagaragariza urukundo rudahemuka umuryango wa papa nk’uko nanjye nabagiriye neza kandi mumpe ikimenyetso gituma nizera ibyo mumbwiye. 13 Muzarokore ababyeyi banjye, abo tuvukana n’ababo bose, mudukize ntitwicwe.”+
-
-
Yosuwa 2:17-19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Abo bagabo baramusubiza bati: “Kugira ngo twubahirize ibyo waturahije, dore ibyo nawe uzakora:+ 18 Nitugaruka muri iki gihugu, tuzasange waziritse uyu mugozi uboshye mu budodo bw’umutuku ku idirishya ugiye kutumanuriramo kandi ababyeyi bawe, abo muvukana n’abo mu rugo rwa papa wawe bose muzabe muri kumwe muri iyi nzu.+ 19 Nihagira umuntu usohoka mu nzu yawe akajya hanze, amaraso ye azamubarweho, ntazatubarweho. Ariko umuntu uzagumana nawe mu nzu, akagira icyo aba, amaraso ye azatubarweho.
-