8 Nyuma yaho arahava ajya mu karere k’imisozi miremire mu burasirazuba bwa Beteli,+ maze ashinga ihema hagati ya Beteli na Ayi.+ Beteli yari mu burengerazuba, naho Ayi iri mu burasirazuba. Ahubakira Yehova igicaniro+ kandi atangira gusenga Yehova avuga izina rye.+