-
Kubara 32:20-22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Mose arabasubiza ati: “Nimubigenza mutyo, mugafata intwaro mukajya ku rugamba muyobowe na Yehova,+ 21 abantu bose muri mwe bafite intwaro bakambuka Yorodani bakarwanirira Yehova, kugeza aho azirukanira abanzi be,+ 22 icyo gihugu Yehova akabafasha mukacyigarurira,+ hanyuma mukabona kugaruka,+ icyo gihe Yehova n’Abisirayeli ntibazabona ko mufite icyaha. Iki gihugu kizaba umurage wanyu na Yehova abireba.+
-
-
Yosuwa 22:1-4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Nuko Yosuwa ahamagara Abarubeni, Abagadi n’igice cy’umuryango wa Manase, 2 arababwira ati: “Mwakoze ibyo Mose umugaragu wa Yehova yabategetse byose+ kandi mwaranyumviye mu byo nabategetse byose.+ 3 Kuva icyo gihe cyose kugeza n’uyu munsi,+ ntimwatereranye abavandimwe banyu kandi mwakurikije ibyo Yehova Imana yanyu yabategetse.+ 4 Yehova Imana yanyu yatumye abavandimwe banyu bagira amahoro, nk’uko yari yarabibasezeranyije.+ None rero nimugende musubire mu mahema yanyu, mu gihugu mwahawe ngo kibe umurage wanyu, icyo Mose umugaragu wa Yehova yabahaye mu burasirazuba bwa Yorodani.*+
-