ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kubara 32:20-22
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 Mose arabasubiza ati: “Nimubigenza mutyo, mugafata intwaro mukajya ku rugamba muyobowe na Yehova,+ 21 abantu bose muri mwe bafite intwaro bakambuka Yorodani bakarwanirira Yehova, kugeza aho azirukanira abanzi be,+ 22 icyo gihugu Yehova akabafasha mukacyigarurira,+ hanyuma mukabona kugaruka,+ icyo gihe Yehova n’Abisirayeli ntibazabona ko mufite icyaha. Iki gihugu kizaba umurage wanyu na Yehova abireba.+

  • Yosuwa 22:1-4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 22 Nuko Yosuwa ahamagara Abarubeni, Abagadi n’igice cy’umuryango wa Manase, 2 arababwira ati: “Mwakoze ibyo Mose umugaragu wa Yehova yabategetse byose+ kandi mwaranyumviye mu byo nabategetse byose.+ 3 Kuva icyo gihe cyose kugeza n’uyu munsi,+ ntimwatereranye abavandimwe banyu kandi mwakurikije ibyo Yehova Imana yanyu yabategetse.+ 4 Yehova Imana yanyu yatumye abavandimwe banyu bagira amahoro, nk’uko yari yarabibasezeranyije.+ None rero nimugende musubire mu mahema yanyu, mu gihugu mwahawe ngo kibe umurage wanyu, icyo Mose umugaragu wa Yehova yabahaye mu burasirazuba bwa Yorodani.*+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze