-
Gutegeka kwa Kabiri 3:19, 20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Abagore banyu, abana banyu n’amatungo yanyu (kandi ndabizi neza ko mufite amatungo menshi), ni byo byonyine bizaguma mu mijyi nabahaye, 20 kugeza igihe Yehova azahera abavandimwe banyu amahoro nk’uko namwe yayabahaye, na bo bakigarurira igihugu Yehova Imana yanyu azabaha, mu gace kari hakurya ya Yorodani. Icyo gihe ni bwo muzagaruka, buri wese akajya gutura aho namuhaye ngo habe umurage we.’+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 29:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Hanyuma twigarurira igihugu cyabo, tugiha Abarubeni, Abagadi n’igice cy’abagize umuryango wa Manase kugira ngo kibe umurage wabo.+
-
-
Yosuwa 13:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Ikindi gice cy’umuryango wa Manase, uwa Rubeni n’uwa Gadi, batuye mu karere Mose yabahayeho umurage mu burasirazuba bwa Yorodani, nk’uko Mose umugaragu wa Yehova yari yarahabahaye.+
-