10 “Nimugera hafi y’umujyi mugiye kurwanya, muzabaze abo muri uwo mujyi niba bashaka amahoro.+ 11 Nibabasubiza ko bashaka amahoro kandi bakabafungurira amarembo, abantu bose muzawusangamo bazabe abagaragu banyu kandi bajye babakorera imirimo ivunanye.+