2 Umwami atuma ku Bagibeyoni+ avugana na bo. (Ubundi Abagibeyoni ntibari Abisirayeli, ahubwo bari Abamori+ bacitse ku icumu. Abisirayeli bari bararahiriye kutazagira icyo babatwara,+ ariko Sawuli agerageza kubamaraho kubera ko yifuzaga cyane gufasha Abisirayeli n’abo mu muryango wa Yuda.)