-
Kubara 21:23, 24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Ariko Sihoni ntiyemerera Abisirayeli kunyura mu gihugu cye, ahubwo akoranya ingabo ze zose bajya kurwana n’Abisirayeli, bahurira mu butayu. Bageze i Yahasi batangira kurwana na bo.+ 24 Nuko Abisirayeli babicisha inkota,+ bigarurira igihugu cyabo+ uhereye kuri Arunoni+ ukageza kuri Yaboki,+ hafi y’igihugu cy’Abamoni, kuko Yazeri+ ari umupaka w’igihugu cy’Abamoni.+
-
-
Kubara 21:33-35Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
33 Hanyuma bahindura icyerekezo bazamukira mu Nzira y’i Bashani. Ogi+ umwami w’i Bashani aza kurwana na bo ari kumwe n’ingabo ze zose, ngo barwanire ahitwa Edureyi.+ 34 Yehova abwira Mose ati: “Ntimumutinye,+ kuko nzabafasha mukamutsinda we n’ingabo ze zose, kandi nkabaha igihugu cye.+ Muzamukorere nk’ibyo mwakoreye Sihoni umwami w’Abamori wari utuye i Heshiboni.”+ 35 Nuko baramwica, bica abahungu be n’ingabo ze zose, ntihasigara n’umwe.+ Hanyuma bigarurira igihugu cye.+
-