-
Gutegeka kwa Kabiri 3:16, 17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Abakomoka kuri Rubeni n’abakomoka kuri Gadi+ nabahaye kuva i Gileyadi kugeza mu Kibaya cya Arunoni. Umupaka w’igihugu cyabo uva hagati muri icyo kibaya, ukagenda ukagera mu kibaya cya Yaboki. Icyo kibaya ni cyo kibatandukanya n’abakomoka kuri Amoni. 17 Nanone nabahaye Araba n’uruzi rwa Yorodani n’inkengero zarwo, uhereye i Kinereti* ukageza ku nyanja ya Araba, ari yo Nyanja y’Umunyu, munsi y’umusozi wa Pisiga ahagana mu burasirazuba.+
-